Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, Ibiganiro by’amahoro bya Nairobi bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo byakomeje ku nshuro yabyo ya 3.
Ni ibiganiro byitabiriwe na Perezida William Ruto wa Kenya, Evaritse Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye inama nkuru y’abayobozi b’ibihugu bya EAC. Hari kandi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Antoine Tshisekedi wa RD Congo bayitanzemo ijambo mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Muri ibi biganiro, buri mutwe witwaje intwaro wahawe umwanya wo gusobanura ibyo wifuza kuri Guverinoma ya RD Congo kugirango urambike intwaro . Nyuma yo kugaragaza ibyo imitwe yose yifuza, Abahagarariye Guverinoma ya RD Congo bongeye gusubiramo ko iyi mitwe nta yandi mahitamo atari ukarambika intwaro ku bushake kugirango bimwe mu byifuzo baha Guverinona bibashe gushyirwa mu bikorwa.
RD Congo yongeye kumvikana ivuga ko hari imitwe imwe ishingwa n’amahanga kugirango ihagararire inyungu z’ibihugu by’amahanga mu kwiba ubukungu bw’igihugu no kwica abaturage b’iki gihugu.
Muri ibi biganiro, Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza, yifuje ko mu gihe iyi mitwe y’inyeshyamba iraba ifashe umwanzuro wo kurambika intwari igomba gucumbikirwa mu nkambi imwe igomba kubakwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe ibyifuzo bagejeje kuri Guverinoma ari nabyo byatumye bafata intwaro birimo gushyirwa mu bikorwa.
Abasesenguzi bavuga ko kuba , ibi biganiro bya Nairobi bishakira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo insinzi.
Icyo tutakwirengagiza ni uko muri ibi biganiro hari imitwe myinshi itarabyitabiriye kandi iri mu mitwe ibangamiye umutekano w’abaturage, nka ADF ,mu gihe umutwe wa M23 wigaruriye igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo utigeze utumirwa.
Cyakora abasesenguzi basanga ibyemerezwa muri ibi biganiro biramutse bishyizwe mu bikorwa, yaba uruhande rw’Imitwe y’inyeshyamba na Guverinoma ya RDC bose babyungukiramo, bikaza bitanga igisubizo cyabuze mu myaka irenga 30 uburasirazuba bw’igihugu bwarabaye isibaniro n’urumenero rw’amaraso y’abenegihugu.
https://www.youtube.com/watch?v=WjJIQ1cu_Xw