Ibiganiro byahuzaga Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro byaberaga i Nairobi muri Kenya, byahumuje ariko nta musaruro ufatika byagezeho nkuko byemezwa n’inzobere.
Ibi biganiro byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022 ariko igikorwa cyo kubisoza kikaza kuzamo kirogoya kubera ikibazo cyavutse cyo kuba bamwe mu bahagarariye imitwe barimwe amafaranga y’insimburamubyizi bemerewe.
Umuhango wo gusoza ibi biganiro byari bibaye ku nshuro ya gatatu, wahise wimurirwa kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022 nyuma yuko byemejewe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya ubu akaba ari gukora nk’umuhuza muri ibi biganiro.
Mu gusoza ibi biganiro, Uhuru Kenyatta yavuze ko nta muti ufatika wagezweho, icyakora ko hari umushinga ukomeye uganisha ku muti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Mu byemezo byafashwe, harimo ko hashyirwaho itsinda rihuriweho n’impande zose riziga ku ngingo zinyuranye zirimo icyifuzo cyo kurekura imfungwa zo muri iyi mitwe zidashinjwa ubwicanyi.
Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko bigoye ko ibibazo by’iyi mitwe byaranduka mu gihe cyose Guverinoma ya Congo itaragaraza ubushake bukomeye mu gukemura ibibazo by’imwe mu mitwe.
Ubwo i Nairobi haberaga ibi biganiro, mu burasirazuba bwa Congo hakomeje ibikorwa byo guhohotera bamwe mu baturage, ndetse abari bahagarariye abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakaba barahise bikura muri ibi biganiro kubera ubwicanyi bwariho bukorerwa bene wabo.
RWANDATRIBUNE.COM