Umubano w’akadasohoka wa FDLR na Leta ya Congo niwo nyirabayazana
Mu Cyumweru gishize, tariki ya 14 Nzeri 2024, nibwo dipolomasi y’u Rwanda na Congo Kinshasa bahuriye muri Angola na none mu nama yigiraga hamwe icyakorwa mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati ya RDC n’u Rwanda.
Ingingo nyamukuru yari ku meza n’ugutegurira hamwe uburyo FARDC na RDF bahurira mu bikorwa bya gisilikare byo gusenya umutwe wa FDLR,indi dosiye nyamukuru kwari uguhuriza ku meza abarwanyi ba M23 na Leta ya Congo-Kinshasa,umuhuza mukuru muri izi dosiye akaba ari Leta y’Angola.
Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner, yongeye gutera utwatsi gahunda yo gusenya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, usanzwe ukorera ku butaka bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gusenya burundu umutwe wa FDLR, ni umwanzuro wari uheruka gufatwa n’abakuriye ubutasi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, u Rwanda na Angola mu nama idasanzwe iheruka kubera i Rubavu mu gihugu cy’u Rwanda.
Gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR iri mu ngingo zimaze igihe ziganirwaho, ndetse amakuru avuga ko abakuru b’ubutasi bamaze kwemeranyaho uko ibi bihugu bizafatikanya ku wusenya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Congo Madame Wagner yamaganye ibyo kuba igihugu cye cyajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 ndetse avuga ko igihugu cye kititeguye kuba cyahita kijya mu mirwano yo gusenya umutwe wa FDLR.
Mu busesenguzi bwakozwe na Rwandatribune bwerekanaga ko ibi biganiro bigamije gusenya FDLR nta musaruro bizatanga kuko FDLR ifitanye imikoranire ya hafi na Leta ya Congo.
Aha twavuga ibikorwa bihuriweho na FARDC igisilikare cya Leta na FDLR byo kwivuna umutwe wa M23,kuba FDLR yarahawe amazu yo gukoreramo ndetse n’imodoka za gisilikare mu kigo cya Mubambiro,ibikorwa byo guhiga abarwanyi bahoze muri FDLR mu mujyi wa Goma biyobowe na Col.Munyarugendo Parikeri aho akorana n’umutwe wa Police Militaire(PM)wa FARDC.
Amanama ya buri gihe akorwa hagati y’urwego rushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri Sokola II ndetse n’ishami rya gisilikare rishinzwe Operasiyo muri FDLR rikuriwe na Gen.BGD Nzabanita Karume ndetse uyu mu Jenerali wa FDLR akaba yarahawe ibiro ku cyicaro cya Guverineri Gen.Maj Peter Kirumwami,n’ibindi aha rero mu ngingo zifatika abasesenguzi bakaba bavuga ko FDLR yabereye Leta ya Congo inyama ishyushye muri iyi dosiye ya M23.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com