Col Imani Nzenze John wa M23 , ni umwe mu basirikare bakuru b’Uyu mutwe,by’umwihariko akaba ayoboye umutwe w’abarwanyi badasanzwe w’Intare za Sarambwe ( Les Lions de Sarambwe).
Col Imani Nzenze ni umwe mu basirikare bake batangiranye n’umutwe wa CNDP ya Gen Nkunda waje gusimburwa na Ntaganda Bosco. Mu mwaka 2013 ubwo M23 yatsimburwaga igahungira mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda, Col Nzenze ari mu basirikare bahungiye muri Uganda aho yari kumwe n’abandi basirikare bakuru b’uyu mutwe nka Gen Makenga,Col Mboneza na Col Ernest Sebagenzi.
Col Imani ni umwe mu bazanye igitekerezo cyo kuva mu nkambi bari bashyizwemo muri Uganda, we na bagenzi be bigira inama yo kongera kwisuganya bahita bashinga ibirindiro muri Rutshuru kugeza mu Ugushyingo 2021 ubwo bashyiraga amasezera hanze bagiranye na Guverinoma ya Congo Kinshasa ibinyujije muri Minisiteri y’Umutekano.
Aho M23 yongeye Kugaba ibitero, Col Nzenze yahawe kuyobora umutwe w’Intare za Sarambwe wahawe n’Umugaba Mukuru amabwiriza yo kwigarurira umujyi wa Bunagana mu bitero bawugabyeho baturutse mu misozo ya Sabinyo.
Mu bitero biheruka kuyoborwa na Col John Imani Nzenze, birimo ibitero simusiga by’umutwe ayobora byahanganye na FARDC ifatanyije na FDLR muri Gurupoma ya Kibumba. Ni ibitero byarangiye mu cyumweru gishize, ubwo Kibumba yafatwaga na M23.
Gusa kugeza ubu, Col Nzenze arracyahanganye n’ibitero bya FARDC igamije kwisubiza ibice bimwe bya Kimbumba nk’aho ku munsi w’Ejo kuwa 20 Ugushyingo 2022, hiriwe humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye muri aka gace.
Usibye kuba ayobora Intare za Sarambwe, Col Nzenze ni umujyanama wihariye wa Gen de Brig Sultan Emmanuel Makenga, Komada mukuru w’Igisirikare cya M23(ARC).
M23 ndabagira inama yo kudashyira amakuru ajyanye n’igisrikare na operations byanyu hanze niba mushaka gukomeza guhondagura adui. Nimusigeho, ayo makuru singombwa ko ajya hanze kuko ntaco abungura ariko ashobora kugirira inyungu adui. Mwirinde itangaza makuru n’abantu mutazi.
Ibyo nukuri kbs
Songa Mbere basore M23 ndabakunda cne
Ubwo rero nawe ngo uvuze amateka ye.