Nyuma y’ibihano umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi wafatiye bamwe mu basirikare bo mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko mu Rwanda no muri DRC, USA yongeye kwikoma abasirikare b’u Rwanda bavuga ko batanze ubufasha ku nyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Congo, ibyafashwe nko kwicara mu ifu ugasura.
ibi byavuzwe kubera ko ibi bihano bifatirwa abo bidakwiriye mu rwego rwo kujijisha amahanga mu gihe abo byitwa ko babifata aribo bakabaye babifatirwa.
Leta zunze ubumwe z’Amerika mubo zafatiye ibihano harimo Brigadiye Jenerali Endrew Nyamvumba uje yiyongera kuri kapiteni Gasasira , ibi ngo bakaba babikoze mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibikorwa biteza umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi bakomeje kugenda bemeza ko abazungu bakomeje guteza ibyago muri Afurika, barangiza bagasubira inyuma ngo baje kugarura amahoro, mu gihe aribo nkomoka y’ibyo bibazo byose biba biri muri Afurika.
Aba bazungu bakaba bashinjwa kuba inyuma y’ibibazo byose biboneka kuri uyu mugabane iteka bibakomokamo, ndetse bakaba bakitwaza ibyo bitwaza ga ubwo bazaga gukoroneza uyu mugabane.
Byinshi kuri iyi nkuru kurikira Video :
Muraho,ariko nibaza uwo col Bora ibyo aba avuga nareke kuvuga ubusa Ayo yose namaco yinda mbere akiri mwishyamba ko atavugaga ibyo none abonye ageze Muri leta imuhaye akazi Arimo aravuga ubusa gusa ubuse ahindutse umunyapolitique so akomeze avuge azisanga yasandaye ,ubuse nabandi ba general baturutse hakurya hariya nukuvuga se koyabarushaga amakuru niyitonde ikindi Hariho Abantu dufite bazi ubwenge yewe bamamurusha no kumenya ibya politique navuge make rwose maze kurambirwa amagambo ye