Ibimenyetso bikomeje kwigaragaza no guca amarenga y’uko hari gutegurwa intambara ikomeye hagati y’igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ,n’Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda wongeye kubura intwaro guhera mu mwaka ushize wa 2021 ndetse ukaba umaze kwigarurira tumwe mu Duce tugize Teritwari ya Rutshuru harimo n’Umujyi ukomeye wa Bunagana .
Mu gihe Ubutegetsi bwa DRCongo bwamaze kugaragaza ko budakwozwa inzira y’ibiganiro nk’uko bwabisabwe na M23 n’Imiryango mpuzamahanga, ubu igisirikare cya FARDC kirimo kurushaho kwibikaho intwaro zikomeye, ari nako Ubutegetsi bw’iki Gihugu buca amarenga ko ikigamijwe ari ukurwanya Umutwe wa M23 no kongera kwisubiza Umujyi wa Bunagana ugiye kumara hafi amezi atatu uri mu maboko ya M23.
Inkuru yasohotse muri Rwandatribune.com Ku Munsi wejo ifite umutwe ugira uti:’’https://rwandatribune.com/uburusiya-bwahaye-intwaro-zigezweho-zitandukanye-repuburika-iharanira-demukarasi-ya-congo/. igaragaza Intwaro zikomeye zirimo n’indege z’intambara ,Uburusiya bwahaye DRCongo nk’uko biheruka kwemezwa na Perezida Vladimile Putine ko igihugu cye kigiye guha Intwaro zigezweho ibihugu by’inshuti z’Uburusiya harimo n’ibihugu byo muri Afurika.
Ikindi n’uko muri iyi minsi mu mbwirwaruhame nyinshi z’Abategetsi ba DRCongo, hataburamo kumvikana ko Umutwe wa M23 ugomba kurwanywa binyuze mu nzira y’intambara ndetse ko byanze bikunze FARDC igomba kongera kwigarurira umugi wa Bunagana ikanirukana M23 ku butaka bwa DRCongo.
Kuwa 22 Kanama 2022 mu kiganiro n’Itangazamakuru ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo n’ifatwa rya Bunagana bikozwe na M23, Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo ,yavuze ko Leta ya DRCongo y’ibitseho irindi banga mu cyo yise “ Plan B’’ izakoresha kugirango ibashe kwisubiza umujyi wa Bunagana no gutsinsura burundu M23 ikava ku Butaka bwa DRCongo, ko icyo bategereje ari gahunda zashizweho n’ Ibihugu by’Akarere, n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda .
Yakomeje avuga ko nibidatanga umusaruro, DRCongo ifite andi mayeri yibitseho izakoresha ikisubiza Umujyi wa Bunagana ndetse igahashya M23 idasubirwaho.
Yagize ati:” Hari gahunda zashizweho n’Ibihugu by’Akarere harimo n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi. Turatekereza ko bishobora gutanga umusaruro, ariko mu gihe bidashobotse dufite plan B izadufsha kwisubiza Bunagana kandi tuzi neza ndetse tuniteguye igiciro cyose bizadusaba.”
Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kandi, bukomeje gushaka amaboko ku Bihugu bigize umuryango wa SADC N’ Uburusiya kugirango kugirango bimufashe huhangana na M23 ,ndetse iyi ngingo ikaba yaragarutsweho mu nama yahuje ibihugu bigize Umuryango wa SADC yabaye ku nshuro ya 42 ku matariki ya 17 na 18 Kanama 2022, i Kinshasa .
Ubwo yafunguraga kumugaragaro ino nama ,mu mvugo yuzuyemo umujinya no gutukana Perezida Tshisekedi yagarutse ku kibazo cya M23 yise ko ari abanyamusozi baturutse mu Rwanda ,bateye Igihugu cye baturutse mu Burasirazuba bwacyo maze asaba ibihugu bigize SADC kumufasha ku barwanya.
Icyo gihe Perezida wa Zambiya Hakainde Hichliema nawe yunzemo, avuga ko ibihugu bigize SADC bigomba gufasha DRCongo guhangana n’ibitero by’ubushotoranyi byaturutse mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ku rundi ruhande ,Umutwe wa M23 nawo uvuga ko mu gihe Ubutegetsi bwa DRCongo butemeye ibiganiro, utiteguye gutakaza no kuva mu Mujyi wa Bunagana uko byagenda kose ,ndetse ko udatewe ubwoba n’ingabo za EAC ziteguye kujya guhashya imitwe yitwaje Intwaro mu Burasirazuba bwa DRCongo harimo na M23.
M23 yemeza ko mu gihe ibyo isaba Ubutegetsi bwa DRCongo bitubahirIjwe, izakomeza ku rwanira uburenganzira bwayo kugeza ubwo igereye ku ntego zayo zose, ndetse byaba ngombwa ikagaba ibitero mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Andi makuru, yemeza ko ubu Umutwe wa M23 nawo uri gukaza ibirindiro byawo mu Duce yamaze kwigarurira ndetse ko ukomeje kwakira abarwanyi benshi by’umwihariko urubyiruko rwiganjemo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda baturuka muri Rutshuru na Masisi n’ahandi.
Nk’uko biheruka kwemezwa na MONUSCO ngo M23 ni umutwe utandukanye cyane n’Indi mitwe y’Inyeshyamba kuko ufite intwaro zikomeye zirimo izifite ubushobozi bwo kurasa Indege n’ibibuga byazo ndetse ko ntaho utaniye n’igisirikare cy’umwuga ,bityo ko Monusco itabasha guhangana nawo ngo iwukome mu nkokora .
Mu gihe bigaragara ko impande zombi zikomeje kongera ubushobozi bw’igisrikare cyazo no kuba inzira y’ibiganiro ikomeje kunananira ,birashoboka ko mu gihe kiri imbere mu Burasirazuba bwa DRCongo hashobora kubera isibaniro biturutse ku mirwano ishobora gufata indi ntera hagati ya FARDC na M23 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com