Ku wa 16 Kanama 2022, Girbert Kababanda Minisitiri w’Ingabo muri DRCongo yari mu ruzindduko mu Burusiya mu rwego rwo kwitabira Inama yari igamije kwiga ku kibazo cy’umutekekano mpuzamahanga.
Muri iyi nama Gilbert Kabanda, yasabye Ubutegetsi bwa Moscou, gufasha DRCongo ku rwanya umutwe wa M23 umaze amezi arenga abiri warigaruriye bimwe mu bice bigize Teritwari ya Rutshuru harimo n’umugi ukomeye wa Bunagana.
Nyuma gato y’iyi Nama Minisitiri Gilbert Kabanda yagaragaye ari gusuzuma imbunda zigezweho z‘u Burusiya byanavuzwe ko Uburusiya bwifuza guha iki gihugu kugirango kibashe guhanga n’imitwe yitwaje Intwaro mu Burasirazuba bwacyo ariko M23 ikaba ariyo iri kwisonga.
Mu gihe akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi kafatiye DRCongo ibihano byo kugura intwaro gashingiye ku kuba hari bamwe mu ba Ofisiye bakuru muri FARDC bagurisha intwaro imitwe y’Inyeshymba bikabangamira umutekano muri ako gace, n’ubwo uburusiya butabangamiye uwo mwanzuro kuko bubifitiye ububasha, bwaciye ku ruhande bwongorera abategetsi ba DRC ko Umuryango w’Abibumbye n’ Ibihugu byo mu Burengerazuba, bitifuza ko DRCongo ibona Intwaro zo guhangana n’imitwe yitwaje Intwaro.
Ibi byatumye DRCongo irushaho kwiyegereza u Burusiya yifuza ko bwayifasha kujya Ibona Intwaro zose ikeneye akaba ari nabyo byari byajyane Minisitiri Kabanda i Moscou nk’uko byanemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri DRCongo.
Kuba Abanyekongo banenga Monusco kunanirwa kurwanya M23 ndetse no kuba bari biteze ko ibyagaragajwe n’impuguke za ONU vuba aha y’uko u Rwanda Rutera inkunga M23 byanakurikiwe n’urugendo rwa Anthony Blinken Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’Amahanga i Kinshasa n’i Kigali bizatuma M23 n’u Rwanda bafatirwa ibihano mpuzamahanga ariko amaso agahera mu kirere, byatumye ubutegetsi bwa DRCongo butakariza ikizere ibihugu byo mu Burengerazuba maze butangira Kwiyegereza u Burusiya buhanganye nabo muri ibi bihe.
Abanyekongo benshi kandi, bakomeje kugaragaza ko u Burusiya bwagira uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cya m23 n’ibindi bibao by’umutekano biri imbere mu Gihugu Nk’uko babigaraje mu myigarambyo iheruka yari iagamije kwamagana ibitero bya M23 bavuga ko ishigikiwe n’u Rwanda .
Abari muri iyi myigaragambyo bari bambaye imipira ishushanyijeho perezida Vladimile Putine w’u Burusiya bamusaba kuza kubafasha guhangana na M23
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ibigo nka GEC, Ebuteli na Berci, mu kwezi kwa Mata 2022 bwagaragaje ko abanyekongo barenga 55% bifuza ko u Burusiya bwagira uruhare runini mu bibazo by’Igihugu cyabo.
Ubwo M23 yuburaga imirwan0 mu mwaka ushize wa 2021 Viktor Tokmatov wari uhagarariye inyungu z’u Burusiya i Bangui muri Centre Afrika yoherejwe i Kinshasa.
Uyu mugabo azwiho kuba ariwe wateguye ndetse ashira mu bikorwa umushinga wo kohereza abarwanyi b’Amerisoneri b’Abarusiya bazwi nka” Wegner Group” muri centre Africa kugirango bayifashe guhangana n’ibitero by’Inyeshyamba.
Bikaba bivugwa ko kuba yaroherejwe ikitaraganya muri DRCongo avuye i Bangui muri Centre Africa, mu mwaka M23 yari yongeye gutangiza intambara ku butegetsi bwa DRCongo, yaba yaragiye gutegura ibyo bikorwa bya Wegner Group muri DRCongo nk’uko yabikoze muri Centre Africa.
Uburusiya kandi ngo bwaba bufite umugambi wo Koherereza abo merisoneri muri DRCngo kugirango bafashe FARDC guhanga na M23 nk’uko barimo babisabwa n’butegetsi bwa DRCongo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM