Umutwe wa M23, ukomeje kwirengagiza gufata umjyi wa Goma nkana, ahubwo bikaba bivugwa ko ushobora gukomereza mu bindi bice bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo na teritwari ya Masisi.
Mu gihe bikomeje kugaragara ko abarwanyi ba M23 bafite ubushobozi bwo gutsinda uwo bahanganye FARDC ndetse bakaba bari mu biremetero 20 gusa uvuye mu mujyi wa Goma, umutwe wa M23 wo ukomeje kugaragaza ko udashishikajwe no gufata uyu mujyi nk’uko benshi bari babyiteze.
N’ubwo bimeze gutyo ariko,ubu M23 ntikiri kurwanira muri Teritwari imwe gusa ariyo Rutshuru, nk’uko byahoze kuva yakongera kubura intwaro guhera mu mwaka wa 2021 kugeza m’ Ukwakira 2022, ubwo FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai itandukanye bayigabagaho ibitero bagamije kuyambura Bunagana n’utundi duce yari yaramaze kwigarurira muri Kamena 2022.
Hejuru ya Rutshuru,ubu M23 yatangiye kwagura imirwano mu tundi duce, aho ubu iri kubarizwa muri Teritwari ya Nyiragongo ndetse ikaba yaramaze kwigarurira agace ka Kibumba na Buhumba .
Amakuru yo kwizerwa agera kuri Rwandatribune.com ,avuga ko muri iyi minsi amaso y’abayobozi bakuru ba M23 atarangamiye ku mujyi wa Goma, ahubwo ari kwerekeza muri Teritwari ya Masisi n’ibindi bice bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi kandi bisa nibyatangiye ,kuko kuwa 16 Ugushyingo 2022 abarwanyi b’umutwe wa M23 binjiye muri Masisi nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR mu duce twa Kilolirwe na Sake .
Muri iyi mirwano, abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira agace ka Kilolirwe kari muri Teritwari ya Masisi ndetse muri Sake habera imirwano ikomeye, aho bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zarimo zigerageza kuharinda kuko abasirikare ba FARDC bari basanzwe baharinda bari bamaze gukizwa n’amaguru .
Andi makuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Ruthsuru, avuga ko mu gihe ubutegetsi bwa DRC bukomeje kwanga ibiganiro, umutwe wa M23 wo usanga atari ngombwa gufata umujyi wa Goma kugirango ushyire igitutu kuri ubu butegetsi bwa DRC, ahubwo ko ushobora gukomereza mu bindi bice by’icyaro kandi by’ingenzi muri Kivu y’amajyaruguru ,mu rwego rwo kwanga gushoza intamabara ahatuye abantu benshi kuko bishobora gutuma abayigwamo N’abahunga baba benshi cyane bikaba byakwegekwa ku mutwe wa M23.
Aya makuru akomeza avuga ko ,abayobozi ba M23 basanze ko n’ubwo umujyi wa Goma wasigara udafashwe na M23, mu gihe ibindi bice bigize intara ya Kivu y’amajyaruguru birimo Ruthsuru, Masisi, Nyiragongo n’ahandi hajya mu maboko yabo, ngo bishobora gutuma ubutegetsi bw’iki gihugu bwemera ibiganiro, intambara ikaba yahagarara mu rwego rwo kwirinda ko M23 yafata intara ya Kivu Y’amajyaruguru yose .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
iyi nkuru rwose ya Kilorirwe na Ske nigihimbano kandi twabizeraga . n’ejo mwayishyizeho murongera muyikuraho.
ntabwo aribyo nagato nta basirikare ba m23 barahagera.
byaba byiza mutyikosoye
Goma nibayireke kuko kuyifata hakenewe imbaraga nyinshi kubera ingabo z’amahanga ziryamiye amajanja. M23 ishobora guyifata ariko imaze gutakaza abantu benshi. Nta mpamvu. Icyo M23 ishaka s’ukumvikanisha ikibazo cyabo. Territory bafite irahagije kugirango ikibazo cyumvikane. Ahubwo M23 itangire kwiyubaka harimo kongera umubare w’abasirikare no kubatoza, ibikoresho na diplomasi. Ubundi barinde aho bamaze gufata ariko nyuma y’igihe bamaze kwiyubaka bazafate Goma. Ubu sinzi ko bashobora kuyifata. Hashobora kuzamo ibibazo bitateganijwe.