Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zakunze kugaragara m’urugamba zari zihanganye mo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 zatsinzwe ruhenu ndetse kanshi zikanamburwa ibikoresho byazo, gusa nyuma y’uko habayeho guhagarika imirwano, hagati y’impande zombi, izi ngabo zatangiye kwitegura ndetse hakaba hari ibimenyetso bigaragaza ko noneho imyiteguro yarangiye.
Izi ngabo nyuma yo kwitegura no gushaka ibikoresho byose bikenewe batangiye kongera kwinjira k’urubuga rw’imirwano, ndetse banagaragaza ko noneho uru rugamba bagomba guhita barutsinda.
Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko urugamba na none rugiye kongera kwambikana
Reka dutangirire ku magambo ari kuvugwa n’abayobozi ba Leta ya Congo ndetse n’abayobozi b’igisirikare cyo muri Congo. Ibi rero iyo ubyitegereje uhita usanga hari icyihishe inyuma y’izi mvugo .
Inama zagiye zikorwa muri iki gihugu, cyane cyane abasirikare bahagarariye abandi muri Kivu zombi harimo nka Jenerali Yave, Cirimwami ndetse na Jenerali Tchaligonza.
Aha twavuga na Deployement ya FDLR/Foca ku muhanda wa Goma-Biluma-Kalengera-Rubare nayo igaragaza ko imyiteguro ya FARDC yageze ku musozo.
Ikindi kandi ukurundanya ibikoresho n’abasirikare kwa FARDC mu mujyi wa Goma –Bambiro no munyengero zawo nabyo bigaragaza ikindi kintu gitangaje.
Kuba hari inama z’urudaca zimaze igihe zikorwa na Wazalendo hamwe na FARDC nacyo ni ikimenyetso simusiga cy’imyiteguro y’urugamba ruri gutegurwa na FARDC kuri M23.
Ikindi kandi kuba FARDC yaraje gukora Deployement ku musozi wa Mushaki, mu gihe impande zombi zari zarasezeranye guhagarika imirwano kugira ngo bakorane ibiganiro, ndetse turiya duce tugashyirwa mu maboko y’ingabo za EAC nyamara bikarengwaho, bigaragaza ikindi kintu gikomeye ndetse tukaba twakita ikimenyetso gikomeye cy’uko rushobora kwambikana.
Aha nti twahava tutavuze no kuba FARDC yaragiye gukambika Kamahoro winjira muri Kibumba.
Ikimenyetso tugiye gusorezaho nonaha ni ibikorwa byo guhamagaza aba mai mai bo muri Kivu y’amajyepfo kwa Cirimwami, ibi nabyo bigaragaza ko intambara iri kurota hagati y’izi ngabo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23
Ibi rero ni bimwe mu bimenyetso si musiga bigaragaza iherezo ry’imyiteguro y’urugamba FARDC igiye guhanganamo na M23.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune