Polisi y’u Rwanda imaze gushyira hanze itangazo, rimenyesha abashoferi bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ko bitarenze tariki ya 24/7/2020 ko bagomba kuba bagejeje ibinyabizig byabo kuri Polisi.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda tariki ya 13/03/2020, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo no guhagarika ingendo zitari ngombwa, icyo gihe bamwe mu bakoraga ingendo ziri ngombwa zemewe basabwaga kuba bajya kwaka icyangombwa kuri Polisi cyibemerera kuba bakora ingendo, gusa ibyo byakorwaga n’abafite ibinyabiziga bakoresha mu ngendo bakora muri serivisi zitandukanye zemewe zirimo nk’amabanki, amavuriro, amasoko, abaturage bajya guhaha ndetse n’ibindi.
Gusa hakaba hari abandi baturage bagiye bafatwa barenze kuri ayo mabwiriza, icyo gihe umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko ibyo binyabiziga bifatwa bizajya bicibwa amande.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyize hanze urutonde rw’abashoferi bagera kuri 498 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali bagera kuri 495 ndetse n’abandi bo mu ntara y’amajyaruguru bagera kuri 3 barenze kuri ayo mabwiriza, bakaba basabwa kugana amashami ya Polisi y’u Rwanda bitarenze tariki ya 24/07/2020 bajyanye ibinyabiziga byabo.
Abo mu mujyi wa Kigali bakaba basabwa kuzajyana ibinyabiziga byabo ku kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, naho abari mu ntara bo bakaba basabwa kujyana ibinyabiziga byabo ku kicaro cya Polisi mu ntara cyangwa mu turere baherereyemo.
Polisi ikomeza ivuga ko abatazabyubahiriza bagomba kuzashakishwa bagafatwa, ni itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.
Ndacyayisenga Jerome
(Klonopin)
ariko se polisi ko numva ishaka guhangana nabaturage, yababariye ko batari bazi uburemere bwyibyo bakoze