Mu mirwano ihanganishije ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 ibisasu byarenze umupaka bigwa mu Karere ka Musanze
Imirwano yatangiye none mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira itangirira mu gace ka Gihinga ni muri Lokarite ya Gihinga,Gurupoma ya Jomba,Teritwari ya Rutshuru ,Intara y’Amajyaruguru,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imvo n’imvano y’aho bivugwa ko ingabo za Leta zagabye ibitero simusiga ku birindiro by’inyeshyamba za M23 mu gace zisanzwe zigenzura.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibivuga ibi bitero byasatiriye ibirindiro by’umutwe wa M23i biri mu misozi ya Runyoni na Cyanzu akaba ari agace gahana imbibi n’uRwanda . Ingabo za Congo zikaba zifashishije ibisasu bya misile byaterwaga inshuro nyinshi muri iryo shyamba kugeza ubwo,bigwa k’ubutaka bw’u Rwanda.
Umwe mu baturage batuye mu Kagali ka Nyonilima mu Murenge wa Kinigi,Akarere ka Musanze utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko biboneye ibisasu bibiri bigwa ahitwa Nyonirima hafi n’ibiro bikuru bya RDB ahazwi nko Mubivoka gusa akaba ntawe bari bamenya niba byamuhitanye cyangwa ngo bimukomeretse.
Sp Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru ku murongo wa Telefoni yavuze ko ataramenya amakuru neza. Ygize ati:” Ayo makuru ntayo mfite, gusa niba mwayabwiwe n’abaturage birashoboka kuko n’ubusanzwe bitaba bibaye ubwambere imirwano ibereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,kubw’impanuka nk’isasu rimwe rikaba ryagwa ku butaka bw’u Rwanda.
Umunyamakuru wa Rwandatribune yavuganye n’umuyobozi wa Sosoyete sivile muri Jomba avuga ko kugeza ubu amasasu menshi acyumvikana mu ishyamba rya Runyoni,yaba ku ruhande rwa M23 cyangwa urwa FARDC nta numwe uremeza ayamakuru cyangwa ngo ayahakane.
Andi makuru ari butangazwe n’inzego bireba mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo turayabagezaho mu nkuru zacu zitaha.
Mwizerwa Ally