Indege y’igisirikare cy’ubuyapani iherutse kuburirwa irengero, ibisigazwa byayo byagaragaye mu Nyanja ya Okinawa iherereye mu ntara ya Okinawa nk’uko abategetsi babivuga.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu y’igisirikare cy’Ubuyapani yaburiwe irengero irimo abantu 10, bikekwa ko yakoreye impanuka muri iyi nyanja iherereye mu ntara ya Okinawa.
Abo bategetsi bavuga ko ibisigazwa bireremba ku mazi bishobora kuba ari ibice by’indege yabo byabonetse mu gikorwa cyo gushakisha no gukora ubutabazi.
Jenerali Yasunori Morishita yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Tokyo ati: “Twemera ko impanuka y’indege yabaye”.
Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa UH60, izwi nka Black Hawk, ku wa kane ni bwo yaburiwe irengero kuri ‘screens’ za radar, igeze hafi y’ikirwa cya Miyako.
Iyi kajugujugu y’imipanga ine na moteri ebyiri ikoreshwa n’igisirikare cy’ubwirinzi bwo ku butaka cy’Ubuyapani, yaburiwe irengero hafi saa cyenda n’iminota 55 z’amanywa (15:55) ku isaha yaho, nkuko igisirikare cyabitangaje.Icyo gihe yaburirwaga irengero, yari irimo kugenzura agace k’aho.
Urwego rw’Ubuyapani rucunga umutekano wo ku nkombe ruvuga ko amato, akora irondo nyuma yaje kuhakura ubwato buzinze bugendanwa bwo kwitabaza mu buryo bwihutirwa, busa nkaho ari ubw’igisirikare cy’ubwirinzi bwo ku butaka cy’Ubuyapani, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Kyodo News byo muri icyo gihugu.
Amavuta y’indege hamwe n’ibintu birimo n’igishobora kuba ari umupanga wayo, na byo byasanzwe mu nyanja, nkuko Kyodo News yabitangaje.
Ikirwa cya Miyako – kiri ku ntera ya kilometero hafi 400 mu burasirazuba bwa Taiwan – kirimo umutwe ukoresha ibisasu bya misile wo mu gisirikare cy’ubwirinzi bwo ku butaka cy’Ubuyapani, kizwi nka Ground Self-Defence Force (GSDF)
Iki gihugu cy’Ubuyapani cyatangaje ko kuboneka kw’ibi bisigazwa by’indege bishobora gutuma n’imibiri y’abari muri iyi ndege iboneka.
Umuhoza Yves