Abasesengura bavuga ko intambara yabaye hagati ya FPR Inkotanyi na MRND ya Habyarimana yaje ari ibisigisigi by’amateka mabi yaranze UNAR na MDR Parimehutu, guhera mu mwaka 1959 ubwo abenshi mu ba UNAR bameneshwaga mu Rwanda .
Mbere yuko intambara itangira hari ibikorwa byinshi byayigaragaza nko gushinga ibinyamakuru bishamikiye ku mpande zari zihanganye no gukangurira abantu kwihuriza hamwe mu migambi impande zombi zari zihagazeho.
Muri Nyakanga 1990 hashyizweho itsinda riyobowe na Fred Rwigema ryari rifite intego yitwa “NGWINO UREBE USUBIREYO UBABWIRE BATAHE” iryo tsinda ryari riyobowe na Gen. Fred Rwigema ryagombaga gusesekara mu Rwanda ku italiki 29/10/1990.
Fred Rwigema yumvaga hakorwa intambara ariko mu gihe gito(guerre eclaire) ariko itaguyemo abasivile kandi yarangira Abahutu n’Abatutsi bagasangira ubutegetsi! Julius Nyerere wari Perezida wa Tanzania yabibonaga kimwe na Rwigema ariko we ashishikajwe cyane no no gukuraho ubutegetsi bwa perezida Habyarimana agahorera Perezida Gregoire Kayibanda kugira ngo mu Rwanda hajyeho ubutegetsi bwa gisosiyalisiti.
Mu mwaka wa 1987 nibwo hashinzwe Ishyaka FPR Inkotanyi ryaje mu ndorerwamo ya UNAR na Ranu mu mboni za MRND. Iki gihe amakuru yavaga muri ba maneko ba MRND yatangiye gukwira mu Rwanda ko mu gihugu cya Uganda hari ingabo z’Abatutsi zishaka gutera u Rwanda.
Ibi ntibyemejwe neza kuko 1988 Uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana yagiye mu birori bya gisirikare mu gihugu cya Uganda anasabwa kwambika Col Fred Gisa Rwigema Ipeti rya Gen ,ibi byabaye kuko Perezida Museveni yari inshuti na Perezida Habyarimana.
Ibi rero ntibyaciriye aho kuko Perezida Habyarimana akiva mu gihugu cya Uganda yakoze inama y’uburinzi bw’igihugu yahuje bamwe mu bizerwa be mu gisirikare barimo Col. Mayuya Stanislas wayoboraga ikigo cy’abaparakomando cya Kanombe,Maj. Bizimungu wayoboraga ikigo cya Gisirikare cya Mukamira,Maj. Rwendeye wari Komanda wa CECDO Bigogwe. Aba bose nibo bari bakuriye unités d’ élités.
Ibyavugiwe muri iyo nama, byakorewe imvugo nyandiko, kandi basaba ko bakaza umurego mu kongera umutekano by’umwihariko mu gace gahana imbibe na Uganda. Nyuma yaho gato, ku italiki ya 19 Mata 1988, ubwo Perezida Habyarimana yari ayoboye inama ya ba Burugumesitiri i Kigali, ni bwo Sergent Biroli wakomokaga ku Gikongoro(Base AR) yivuganye Colonel Mayuya saa 12h 45 mu rupfu rutavuzweho rumwe.
Kwica Col Mayuya bikozwe n’umusirikare mugenzi we byagaragaje ko hari abayobozi b’igisirikare batishimiye ihezwa ryabo muri iyi nama yigaga ku mu migambi yo kuburizamo ibitero by’Inkotanyi byikangwaga imbere mu gihugu.
Inkotanyi zateye Inzirabwoba zariteguye bihagije
Nyuma y’urupfu rwa Col Mayuya, nibwo urwikekwe rwatangiye mu basirikali bakuru, kugeza naho ndetse i Kompanyi ya gatatu ya Bn Para cdo yaje guseswa yose, hagasigaramo Lt Hakizimana Théodore wenyine, bamwe bitaga Pink, yewe na Comanda wayo Habineza yimuwe ikitaraganya.
Hakurikiyeho gufata abakekwagaho kwica Col Mayuya hafungwa barimo Lt Col Ndibwami, Lt Col Nkuriyekubona.
Uku kutizerana kwari kubonetse mu basirikare ba Habyarimana no gushinjanya ubugambanyi n’akazu byarakomeje kugeza ubwo,Inkotanyi zafashe igihugu. Ari naho abasesenguzi benshi bemeza ko urupfu rwa Col Mayuya Stanslas ruri mu byahungabanyije ubwizerane mu Inzirabwoba byaje no kubageza ku nsinzwi yo kuwa 4 Nyakanga 1994 ubwo byemejwe ku mugaragaro ko ingabo za RPA zifashe igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri icyo gihe.
Mu nkuru y’Ubutaha tuzabagezaho uko Col. Mayuya yari yarateguriwe kuzasimbura Juvenal Habyarimana mu ibanga rikomye ryaje kuvumburwa n’abakomeye mu ngabo bakamwivugana.