Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwagura imirwano, umutwe wa FDLR ukomeje gutakaza ibirindi byayo muri Teritwari ya Ruthsuru na Nyiragongo uko bwije n’uko bukeye.
Mu Minsi mike ishize umutwe wa M23 wafashe igice cy’uburengerazuba bw’agace ka Tongo muri Rutshuru,igice cyari kimaze imyaka 18 kigenzurwa n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari bahafite ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi no gusoresha abaturage ku ngufu .
Mu mirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 n’inyeshyamba za FDLR ifatanyije n’ingabo za Leta FARDC muri ako gace, M23 yabashije kuhirukana FDLR yari ihamaze igihe ihagenzura nyuma y’aho abasirikare ba FARDC bari bafatanyije urugamba, babonye ko bikomeye bahitamo gukizwa n’amaguru nyuma baza gukurikirwa n’abarwanyi ba FDLR bayobowe na Col. Ndutuhoraho Oreste bari basigaye inyuma bagihanganye na M23 mu gihe cy’amasaha agera kuri ane.
Ubu ako gace karagenzurwa na M23 ,mu gihe ibirindiro bya FDLR byari bihamaze imyaka 18 nabyo byahise bisenyuka.
Ifatwa ry’iki gice cya Tongo rifatwa nk’i igihombo gikomeye ku barwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Nyuma y’isenyuka ry’ibirindiro bya M23 mu gace ka Tongo, umutwe wa FDLR wongeye gutakaza ibirindiro byawo biherereye ahazwi nka” 3 Antennes” hagati ya Kibumba na Kibati nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje n’abarwanyi ba M23 mu mpera z’icyumweru gishize
Amakuru dukesha umurwanyi wa FDLR utashatse ko amazina ye atangazwa wahisemo guhunga urugamba akaba yarihinduye umusivile mu mujyi wa Goma, yemeza ko abayobozi b’umutwe wa FDLR bakomeje guhangayikishwa n’aho bagomba kwerekeza ibirindiro byabo harimo n’ibiherereye Kazaroho bikambitsemo abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe wa FDLR uzwi nka “ CRAP” uyobowe na Col Ruhinda ,n ‘ibirindiro bikuru by’uyu mutwe biherereye ahazwi nka” Paris” muri teritwari ya Rutshuru ari nabyo bikambitsemo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri Perezida wa FDLR .
Ibi ngo biraterwa n’uko umutwe wa M23 uri hafi kwigarurira teritwari ya Ruthsuru yose yari yarahindutse indiri n’ibirindiro by’abarwanyi b’umutwe wa FDLR mu gihe cy’ imyaka irenga 18 ndetse ukaba ukomeje kubasatira.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ndabona fdrl ariyo irigukubitwa iz’akabwana ngo irikurwanira ubusugire bwa ba shebuja yiyibagije ko ejobundi bazayihindukirana bakayirasa itaranaruhuka amasasu ya M23..