Intambara ikomeye ikomeje guhuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 na FARDC yongeye gukaza umurego nyuma y’uko abakomando babiri ba M23 bishwe hifashishijwe ibitero bya Drones, ku munsi w’ejo bwo FARDC yifashishije indege yo mu bwoko bwa Sukhoi -25 mu kugaba ibitero kuri uwo mutwe.
Ni imirwano yabereye mu nkengero za Localite ya Karuba, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byavuzwe Sukhoï-25 y’ihuriro ry’Ingabo za RDC ikunze guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Goma ikabona kwerekeza mu bice biherereyemo imirwano muri Masisi na Rutshuru na Nyiragongo.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ibanze ahamya ko n’ubwo iyo mirwano yongeye gukara, FARDC ikifashisha indege mu kugaba ibitero, ko itigeze ivana inyeshamba za M23 mu birindiro byazo.
Ibi kandi byanashimangiwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare Major Willy Ngoma aho yagize ati: “Turacyari ba bandi kandi twiteguye guhangana na Leta ya Congo. N’ubwo bakoresheje indege ariko nti bigeze batuvana byibuze n’ahangana na santimetre imwe, ntibazanabigeraho.”
Hagati aho Operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC n’Ingabo za FARDC igiye gutangira, ibikorwa byo kurwanya M23 nk’uko umugaba mukuru w’Ingabo za RDC zirwanira ku butaka akaba ari nawe uyoboye operasiyo y’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Sikabwe Fall, ku munsi w’ejo yasezeranije abaturage baturiye i Masisi ko bagomba kwizera FARDC na SADC.
Ati: “Turizeza abaturage baturiye ibice bigenzurwa na M23 ko vuba bagiye gusubizwa mu butegetsi bwa leta ya Congo. Mwiringire operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC na FARDC, kuko Igiye gukora ibyari byarananiranye.”