Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye Abashinwa bari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuvayo mu maguru mashya nyuma y’ubwicanyi bwakorewe bamwe muri bo.
Ibitangazamakuru byo muri Congo Kinshasa byatangaje ko impamvu Abashinwa bari mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bibasiwe n’ubugizi bwa nabi cyane cyane ubukorwa n’umutwe wa ADF ari uko bakeka ko bafite amafaranga bityo bigakekwako abashaka guhunga ibitero by’Ingabo za Congo n’iza Guverinoma ya Uganda zikomeje kurasa ibisasu bikomeye ahari ibirindiro by’umutwe wa ADF babashimuta bagamije kuyabambura ngo abafashe mu ngendo zigamije gucika ibitero by’izi ngabo.
Ubu busabe bwatanzwe nyuma y’uko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bikorerwa Abashinwa, aho bamwe bishwe, abandi bakamburwa ndetse bakanashimutwa.
Abibasirwa ni abakora mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu.
U Bushinwa bwasabye abaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri kuhava mu maguru mashya.