Mu bitabo by’ubuhanuzi by’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, bagiramo igitabo gikomeye, gisomwa cyane n’abizera b’iri torero, cyitwa ” Intambara Ikomeye”. Nta sano ibikubiye muri icyo gitabo bifitanye n’intambara ikomeye yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari tugiye kuvugaho, kuko icyo gitabo cyo kigaruka ku ntambara umukristu ahoramo ahanganye n’umwanzi Satani.
Yemwe nibutse ko isano ihari kuko intambara ihera ku makimbirane avuka hagati y’abaturage cyangwa ibihugu. Iyo ntambara itari iy’amagambo, ihitana abasirikare, abaturage, ibikorwaremezo, n’ingengo y’imari iva mu misoro y’abaturiye igihugu runaka.
Nkuko ikinyamakuru Rwandatribune .com kibikesha ikinyamakuru bwiza.com ngo ayo makimbirane rero nk’impamvu nyamukuru itera intambara nyirizina ni yo aba akwiriye kwirindwa kuko iyo uyirinze uba ukumiriye intambara maze ukaramira byinshi birimo n’ubuzima bw’abatutage n’ubukungu bw’igihugu.
Abizera Imana rero bo basobanura ko ayo makimbirane atera intambara azanwa n’umwanzi Satani. Ni ho mpera nshaka kwemera ibikubiye muri cya gitabo cy’adventiste navuzeho ntangira. Satani agatera intambara mu mitima y’abantu, bikabyara amakimbirane kugeza habayeho kwicana nk’ibyo turimo kubona mu karere muri kino gihe.
Iby’intambara mu karere bikaba ariko bitagaragara neza usibye ibimenyetso byerekana ko niba nta gikozwe, amaherezo Akarere k’Ibiyaga Bigari gashobora guhinduka umuyonga. Iyo witegereje ibyo bimenyetso usanga habura imbarutso gusa ubundi rukambikana. N’ubwo ntari impuguke mu by’intambara sinabe narigeze kuba umusirikare, ibyo nsoma mu bitabo biranyemeza nta gushidikanya ko intambara ishoboka.
Mbere y’uko tuvuga kuri ibyo bimenyetso, tubanze tumenye Akarere k’Ibiyaga Bigari icyo ari cyo. Ubundi ni ibihugu bituriye ikiyaga cya Kivu aribyo u Rwanda, u Burundi na DRCongo bihuriye mu Muryango CEPGL, mu buryo bwagutse ukakarebera mu bihugu bigize CIRGL/ ICGLR kagizwe n’ibihugu 12 harimo n’ibigize CEPGL.
Rwandatribune.com nkuko ibikesha Bwiza.com ngo bimwe mu bimenyetso bivugwa bishingiye kuri ibi bikurikira:
- Ubwumvikane buke buri muri bimwe mu bihugu by’akarere ( u Rwanda-Burundi n’u Rwanda-Uganda);
2. DR Congo irimo imitwe itandukanye yitwara gisirikari harimo n’ikomoka mu Rwanda no mu Burundi;
3. Irundanywa ry’abasirikari n’ibikoresho by’intambara, ibito n’ibiremereye ku mipaka imwe n’imwe;
4. Intambara irimo kuba irwanya imwe mu mitwe ya gisirikare iri muri Congo n’imeneshwa ry’abanyamulenge;
N’izindi zakongerwaho zishoboka ariko mureke tube tuvuze muri make kuri ibyo bimenyetso.
Umwuka mubi uvugwa hagati y’ibihugu bimwe byo mu karere bishobora kuba intandaro y’intambara. Ibi n’ubwo abakuru b’ibihugu babivuga mu buryo bworoshye ngo nta ntambara ishoboka, ngo hari ikizere ko bizakemuka, nsangamo imvugo ya politiki gusa, kuko niba byoroshye habura iki ngo bikemuke? Kubera iki byarunze abasirikari ku mipaka n’ibitwaro biremereye? Kubera iki nta rujya n’uruza rw’abaturage n’ibyabo nkuko byahoze mbere?
Kubera iki muri Congo havugwa imitwe ngo yaba ishyigikirwa n’ibihugu byo mu Karere? Ibi bibazo hamwe n’ibindi wakwibaza, ubashije kubibonera ibisubizo byakwereka ko mu karere harimo gututumba intambara hakaba hategerejwe imbarutso gusa.
Muri ibyo byose DRCongo ni yo isa n’aho ari ikibuga gikinirwano gutegura iby’iyo ntambara kubera ko muri gahunda yo kurandura iyo mitwe niba ibihugu bigize Akarere bitabyumvikanyeho ubwabyo ari ikibazo cyatuma izo ngabo zihuriye muri icyo gihugu zasekuranirayo bityo bikagaruka no ku mipaka ihuza ibyo bihugu. Murimo gutekereza ingabo z’u Rwanda na Uganda ziramutse zihuriye ku butaka bwa Congo mu gihe ibihugu byombi bitarakemura amakimbirane bifitanye? Kimwe na none hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu gihe bifitanye amakimbirane?
Ndakeka ko ibintu byarushaho kuzamba kuko ibyo kujya muri Congo hagomba kubanza gukemurwa amakimbirane ibyo bihugu bifitanye. Ni yo mpamvu gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu guhashya imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Congo bisa n’ibyananiranye bishingiye ahanini kuri ubwo bwumvikane buke mu mibanire y’ibyo bihugu.
Hari n’ibindi bitarasobanuka biherutse kuvugwa nabyo ubwabyo byaba indi mpamvu yatuma umuntu avuze ku ntambara ishoboka ataba yibeshye. Ubufaransa gutangaza ko bugiye kohereza ingabo zabwo mu burasirazuba bwa Congo mu butumwa budatandukanye n’ubwo ingabo zo mu karere zari zihaye mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri Congo. Mu minsi mike ishize umukuru w’igihugu cya Congo, Felix Tshisekedi aherutse muri Uganda aho yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we Museveni. Nyuma y’urwo ruzinduko Tshisekedi yakomereje mu Bufaransa aho Perezida Emmanuel Macron yatangaje ibyo kohereza ingabo muri Congo.
Ibi bitangazwa ntawamenya niba byari bishingiye kukuba umushinga uhuriweho n’abasirikari b’ibihugu byo mu karere wari wapfubye bityo Congo ikabona ko itarwanya iyo mitwe yonyine cyangwa niba hari ikindi cyaba cyihishe kitaramenyekana. Gusa Ubufaransa bizwi ko bufitanye amasinde n’u Rwanda kuva mu myaka ishize ku buryo ibihugu byombi bitahwemye kurebana ay’ingwe.
Ku rundi ruhande, Ubufaransa bufitanye ubufatanye bukomeye mu bya gisirikari n’igihugu cya Uganda ku buryo bufite abarimu bamaze igihe batoza abakomando barwanira mu misozi. Ibyo kandi bikiyongera ku bivugwa ko Ubufaransa bufite imishinga y’agaciro irimo iy’ubucukuzi n’ubucuruzi bwa peteroli bikorwa na companyi ya Total.
Kuzana ingabo z’Ubufaransa mu Karere birumvikana ko bishobora gutera amakenga u Rwanda mu bya gisirikare na Uganda mu gihe byaba bitaragiye mu biganiro bijyanye no kuza kw’ingabo zabwo.
Aha rero abasesenguzi bibaza uko u Rwanda rwakiriye icyo cyemezo cy’Ubufaransa.
Usibye ibyo gushyigikira imitwe nka RED- Tabara, FOREBU, FDLR, ADF- Nalu, Mai Mai n’indi, na byo biteye inkenke cyane ku buryo iyo mitwe bishoboka cyane ko yahindukira kujya gutera intambara mu bihugu iyo mitwe ikomokamo ishyigikiwe na bimwe mu bihugu by’Akarere , bityo mu buryo butaziguye igihugu kikaba cyatera ikindi cyihishe inyuma y’umutwe uyu n’uyu.
Ibyo tuvuga si inkuru mbarirano kuko hari inkuru zimaze iminsi zivugwa nko ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi aho buri ruhande rurega urundi kurugabaho ibitero. Ku mupaka w’u Rwanda na Uganda na ho hamaze iminsi harangwa ibikorwa bihungabanya umutekano biviramo n’abaturage kuhatakariza ubuzima.
Ese nyuma y’ibyo byose aho ntimubona ko Akarere kagana ahabi?
Mu byukuri twakomeje gutabaza ngo abo bireba barinde abaturage intambara kuko ” isenya itubaka” aka wa muririmbyi n’ubwo wakwibwira ko ’nda ndambara yagutera ubwoba’. Gusa ubona uyitangiye ntumenye uko irangira.
N’ubwo twavuze byinshi ku ntambara itaraba twibanze ku bivugwa cyangwa dusoma wagereranya nk’impuha ubishatse ariko mu mwuga w’itangazamakuru impuha ziremewe kuko batwigishije ko nazo ari inkuru ( a rumor is also an information/ une rumeur c’est aussi une information). Kuko ahari umwotsi byanze bikunze haba hari umuririro. No muri Bibliya mu gitabo cya Matayo 24:6, ngo tuzumva amakuru y’intambara ( ntiziraba) n’impuha z’intambara (izo ziruzuye) ariko hagasoza havuga ngo ” ntimuhagarike imitima”. Nanjye nti: “ntimuhagarike imitima” kuko haracyari icyizere ko ibintu bishobora guhinduka, amahoro n’ituze bikaganza mu bihugu no mu karere kacu.
Amahoro kuri twese!
Ivomo: Bwiza.com
IRASUBIZA Janvier