Umutwe wa M23 witeguye kuva mu gace ka Rumangabo na Kishishe mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Ni igikorwa M23 yiteguye gukora, nyuma yo kuva mu gace ka Kibumba nk’uko ubisabwa n’Imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibibihugu by’Akarere mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.
N’ubwo M23 yitegura kuva muri utwo duce ,nti bibujije ko uyu mutwe wongeye kwigarurira utundi duce muri Teritwari ya Rutshuru aritwo Nyamilima, Kisharu na Bwiza .
Biravugwa ko kandi M23,yamaze kwagura imirwano ikaba igeze muri Teritwari ya Masisi.
M23 nitanga Rumangabo na Kishishe ,turaba tubaye uduce dutatu yemeye kuvamo k’ubushake ikadusiga mu maboko y’ingabo zihurihweho n’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Nyuma ya Kibumba.
K’urundi ruhande ariko, M23 irimo irarekura tumwe mu duce yigaruriye ari nako yigarurira utundi duce muri Rutshuru.
Ibi, bivuze ko mu gihe M23 yakwemera kuva muri Rumangabo na Kishishe, byaba bibaye ibice bitatu yemeye guhara ikabisigira ingabo za EAC, ariko ikabisimbuza ibindi bice bitatu iheruka kwambura FARDC aribyo Nyamilima ,Kisharu na Bwiza.
Abasesenguzi mubya Politiki ,bavuga ko kuba M23 iri kwemere kurekura bimwe mu bice yigaruriye ariko ikarengaho ikanigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru, ari uburyo iri gukoresha kugirango yereke imiryango mpuzamahanga y’uko ifite ubushake bwo gukemura ikibazo ifitanye n’Ubutegetsi bwa DRC binyuze mu nzira y’Amahoro n’Ibiganiro.
Bakomeza bavuga ko M23, iri no gucungira hafi y’uko Ubutgetsi bwa Kinshasa,imitwe yitwaje intwaro y’Abanyahanga irimo FDLR n’iyabenegihugu izwi nka Mai Mai ,nayo yashyira mu bikorwa ibyo isabwa n’imyanzuro ya Luanda nk’uko M23 yatangiye kubikora.
Mu gihe M23 yava muri Kishishe na Rumangabo, twaba tubaye uduce dutatu yemeye kuvamo k’ubushake ariko bitabujije ko nyuma uyu mutwe ukomeza kwibikaho utundi duce dutandukanye dusimbura utwo yemeye kurekura.