Ingabo zo mu muryango w’Abibumbye (MONUSCO), ziri muri Congo zikomeje guhura n’ibibazo byo kwibasirwa n’abanye- Congo zishinjwa ubujura no kuba ntacyo zabamariye kuva zahagera.
Izi Ngabo za MONUSCO ziri gushinjwa ibi mu gihe zimaze imyaka irenga 20, muri iki gihugu zaraje kugarura amahoro n’umutekano ariko zikaba zishinjwa kutagira icyo zikora.
Ni ibintu bisigaye biba kenshi, aho no k’umunsi w’ejo kuwa 17 Ugushyino 2023, ihuriro ry’inyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo, wahawe imbunda n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, bahagaritse i Modoka y’ingabo yo mu muryango w’Abibumbye ( Monusco), ubwo bari bageze i Kibirizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Byavuzwe ko iriya Modoka ya Monusco yari ivuye i Rwindi muri Teritwari ya Rutshuru berekeje i Kishishe agace gaheruka gufatwa n’u mutwe wa M23.
Ubwo bariya Wazalendo bahagarika ingabo za Monusco bavugaga ko badashaka Monusco k’ubutaka bwa RDC.
Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (Monusco), zimaze Imyaka irenga 25 ziri k’ubutaka bwa Congo mu rwego rwo gushakira iki gihugu amahoro n’u mutekano. Gusa Monusco ishinjwa n’abaturage ba RDC kutazana amahoro ahubwo ko baje gushaka amabuye y’Agaciro k’ubutaka bwabo. Bityo bagasaba ko ba bavira k’ubutaka bwabo.
Ni muri urwo rwego bahora bayamagana , hakoreshejwe uburyo butandukanye, haba ubw’imyigaragambyo n’ibindi, ariko zikanga k’uhava kubera inyungu zazo bwite.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com