Ibyaranze amatariki ya 15-22 Werurwe 1991-1994 mu itegurwa rya jenocide yakorewe abatutsi
Ku itariki 15 werurwe 1991 , Ubufransa bwashyizeho inzobere za gisilikare mu cyiswe “ DAMI PANDA ” zo gufasha mu mirwano leta ya Habyarimana,Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufransa yoherereje telegramu Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Georges Martres, imumenyesha ko Ubufransa bushyizeho itsinda ry’inzobere za gisilikare ryiswe DAMI PANDA ryo gufasha ingabo za Leta ya Habyarimana mu rugamba zarwanaga na FPR Inkotanyi; itangazo rigasaba Ambasaderi kumenyesha icyo cyemezo Perezida Habyarimana.
Telegramu yasobanuraga ko izo nzobere zizaba zigizwe n’abasilikare 30 kabuhariwe mu mirwano no mu gutoza bazaba bashinzwe gutanga imyitozo idasanzwe mu ngabo z’u Rwanda, hibandwa ku rubyiruko rw’abinjira mu gisilikare.
Telegramu yashoje yihanangiriza Ambasaderi Martres imubwira ko agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo icyo cyemezo gikomeze kibe ibanga rikomeye, kandi akanabwira Perezida Habyarimana ko nawe agomba kubika iryo banga.
Izo nzobere z’abasilikare b’Abafransa zoherejwe mu bigo bya gisilikare bya Bigogwe, Gabiro no mu Mujyi wa Ruhengeri bagatanga imyitozo muri ibyo bigo, naho iyo mu Ruhengeri ikabera muri Kaminuza ya Nyakinama.
Inzobere za DAMI Panda zanatanze imyitozo ijyanye n’ubutasi mu bya gisilikare, ziyiha itsinda ry’abaparakomando b’ingabo z’u Rwanda ryitwaga CRAP (commandos de recherche et d’action en profondeur). Iri tsinda ryari rishinzwe gukora ubucengezi mu bice byari byarigaruriwe na FPR mu rwego rwo gushakisha amakuru no gutegura uko ingabo z’u Rwanda zizagaba ibitero muri ibyo bice ngo zibisubirane. Abari bagize CRAP batoranywaga mu basilikare bari bagize batayo Paracommando yabaga i Kanombe.
Iyi batayo yari ikuriwe na Major Aloys Ntabakuze, wakomokaga muri Komini Karago ku Gisenyi, ikagira impuguke z’Abafransa zamufashaga kuyitoza zikuriwe na Komanda Gregoire De Saint Quentin. Abasilikare ba Batayo Parakomando bagize uruhare runini muri Jenoside, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Imyitozo bahawe n’Abafransa bayifashishije bica Abatutsi. Ku wa 08/05/2012.
Major Aloys Ntabakuze yahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi byakozwe n’abasilikare ba batayo Parakomando yayoboraga, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35 n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Mu rubanza rwa mbere rwaciwe ku wa 18 Ukuboza 2008, Ntabakuze yari yahawe igihano cy’igifungo cya burundu.
inzego z’iperereza z’u rwanda zategetse guha urubyiruko intwaro n’imyitozo ya gisilikare,Ku itariki 18 Werurwe 1991 , umuyobozi w’ibiro by’iperereza muri Perefegitura ya Ruhengeri, Munyangoga Eugène, yanditse raporo ikubiyemo igitekerezo cyo guha intwaro abaturage bo muri iyo perefegitura ayoherereza umuyobozi mukuru we i Kigali.
Muri iyo raporo, Munyangoga avuga ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 25 rufite imbaraga n’ibigango, ngo rwagombye guhabwa imyitozo ya gisirikare hifashishijwe abategetsi bo mu nzego z’ibanze: burugumesitiri, konseye na ba resiponsabule ba selire. Raporo ikomeza ivuga ko nyuma y’iyo myitozo, urwo rubyiruko rugomba kugaruka iwabo ku ivuko, rugahabwa intwaro, ariko rugakomeza kwambara imyenda isanzwe.
Munyangoga yatangaga umurongo ko icyo gikorwa gihera ku makomine yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda ariyo Kinigi, Nkumba, Kidaho na Butaro ndetse akanavuga na segiteri zagombaga kwibandwaho muri ubu buryo:
Komini Kinigi: Nyarugina, Bisate, Kanyamiheto, Nyabisinde, Kabwende, Kagano na Gasiza;
Komini Nkumba: Gatete , Musanzu, Rutambo;
Komini Kidaho: Gitaraga, Burambi, Cyanika, Butenga na Kagogo;
Komini Butaro: Rugendabase, Rutovu, Kandoyi, Butandi na Buhita.
Bwa mbere, Munyangoga yakoresheje ijambo “milice” kuri urwo rubyiruko avuga ko bizagira akamaro cyane mu kunganira ubutegetsi bwa Leta n’igisirikare ngo kandi nta n’ikintu kinini bizasaba Leta kuko nta mushahara izabatangaho. Yasabaga ko abo bantu bashingwa ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo bubakoreshe mu bikorwa zikeneye. Yongeyeho ko igikorwa nk’icyo ngo kizaca intege Inkotanyi ngo kuko zitwikira ijoro zije kwiba no kwica, ngo zikaba zitazongera kubitinyuka igihe zizaba zizi ko hari insoresore mu baturage zifite imbunda kandi zahawe imyitozo ya gisirikare.
Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri Ruhengeri ariho hakwiye gutangirira icyo gikorwa, hanyuma baramuka babonye ko kigenda neza kigakwizwa mu yandi ma perefegitura yose y`Urwanda, uhereye ku yegereye imipaka y’amajyaruguru n’iburasirazuba, ni ukuvuga Gisenyi, Byumba na Kibungo. Iyo nyandiko isoza ivuga ko ba burugumesitiri bagomba gukangurirwa icyo gikorwa, bagafatanya n’abakuru b’ingabo kukinoza no kugishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Iyi gahunda yarafashe kuko Interahamwe n’impuzamugambi zari zihujwe no kwanga Abatutsi zashinzwe hose mu gihugu, zihabwa imyitozo ya gisilikare n’intwaro, bityo zifatanya n’abasilikare n’abajandarume gutsemba Abatutsi hose mu gihugu
Umusirikari w’Umubiligi ufite ipeti rya Ajida, Benoit Daubie wari ushinzwe ibyo gusana intwaro mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe yahaye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ubuhamya bukurikira :
« Nabashije kugera ku bubiko bwose bw’intwaro i Kanombe mbere y’ihanuka ry’indege, Igice kinini cy’ububiko cyari cyambaye ubusa, Ubishyize mu mibare, intwaro zari zakuwemo ni nyinshi.
Nafata urugero rw’itangwa ry’ibisasu 1000 bikoreshwa n’imbunda nini yo mu bwoko bwa Morotiye 120 zajyanwe i Gitarama.,mu bubiko hasigayemo nka 20 ku ijana (20%) by’intwaro,ibi byabaye hasigaye ukwezi kumwe mbere y’ihanuka ry’indege ya Habrimana kandi kuzitwara byafashe icyumweru cyose.
Umusirikari mu ngabo z’uRwanda wari ufite ipeti rya liyetona yambwiye ko byari mu rwego rwo kwitegura igitero cya FPR-Inkotanyi. ariko ku bwanjye ntekereza ko byari uburyo bwo kuzihisha abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye.
Nzi neza ko imibare yatangwaga n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda itari yo kuko birengagizaga intwaro zari zaratanzwe mu kivunge. Bagaragazaga ibiri mu bubiko busa n’aho bwambaye ubusa,itwarwa ry’intwaro ryakorwaga ahanini mu masaha y’ijoro nk’uko nabibwiwe na mugenzi wanjye w’Umudage .
Aya mayeri yari ayo guhisha intwaro yari agamije kubuza MINUAR kugenzura ikoreshwa ryazo kugira ngo ingabo z’u Rwanda zizabone uko zizikoresha mu bwicanyi aho MINUAR itashoboraga gukumira ibyo bikorwa kuko igice kinini cya manda yayo cyayisabaga kwibanda mu Mujyi wa Kigali.
Ikigaragara nuko Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside, afatanije n’abasirikari be, abayobozi ba MRND na CDR, itangazamakuru, n’izindi nzego nkuru z’Igihugu cyane cyane iz’iperereza.
Mu gutegura Jenoside, Leta ya Habyarimana yakoresheje inzego ze mu kwangisha abaturage MINUAR, cyane cyane abasirikari b’Ababirigi, agamije kuzakora Jenoside nta nkomyi, mu ibanga rikomeye.
Leta ya Habyarimana yakoresheje inzira zose zishoboka mu kubiba urwango ku Batutsi, guha abaturage imyitozo ya gisirikare, gukwirakwiza intwaro, no kurwanya ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha.
Ubwanditsi