Ibyaranze uruzinduko rwa Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byateje uruntu runtu mu batari bake ndetse batangira no kuvuga ko kuba yaje agaragiwe n’abazungu bifite ikindi bihishe inyuma kitaramenyekana
Ibi byatangiye gusakuzwa nyuma y’uko mu baje bagaragiye uyu mu Minisitiri hagaragayemo abera binakekwa ko ari abo mu itsinda rya Waganer cyangwa abo mu yandi matsinda y’abacanshuro ahabarizwa.
Aba basirikare bagaragaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 12 Kamena 2023, ubwo Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, yasuraga Intara ya Kivu ya Ruguru iherutse gushegeshwa n’Intambara.
Bemba wasuye umujyi wa Goma wo muri iyi Ntara, yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, ndetse bakirwa na Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare rwahawe kuyobora iyi Ntara, Lt Gen Constant Ndima Kongba.
Nyuma yo kwakirwa, Bemba yasuye ibirindiro bya FARDC bitandukanye, byashinzwe nyuma y’urugamba rwari ruhanganishije iki gisirikare n’umutwe wa M23, ndetse anasura Lokarite zimwe na zimwe zagizweho ingaruka n’intambara.
Uyu munyapolitiki ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagendaga hose, yagaragaye acungiwe umutekano mu buryo budasanzwe, n’abasirikare ba FARDC bagaragaye barimo n’abazungu,.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aba bacancuro bagaragaye mu basirikare bari barinze Bemba, bavuze ko ibyo kuba Igisirikare cya Congo gikomeje kuvangwamo abanyamahanga, bizarushaho gutuma gisubira inyuma.
Umwe yagize ati “Igisirikare kivangavanze, kitagira ingengabitekerezo ifatika, kitagira imyitwarire iboneye. Ibi bigaragaza gutsindwa.”
Uwitwa Mugenzi Felix kuri Twitter, na we yagize ati “Abacancuro ubu bageze aho kuba igisirikare kizewe muri DRC. Abaminisitiri ba Tshisekedi ndetse n’umukuru w’Ibiro bye, ntibakizera uburinzi bw’igisirikare cyabo cya FARDC.”
Yakomeje agira ati “Igihe cyose urambirije ku bacancuro ko bazarinda abaturage, ujye umenya ko byabaye bibi kurushaho.”
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Albert Rudatsimburwa na we yavuze ko ubutegetsi bwa Congo, iteka buhora bwiyegamije ku banyamahanga.
Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo Perezida Paul Kagame yagarukaga ku kuba Congo yariyambaje abacancuro, ubwo icyo gihe abayobozi bakuru ba kiriya Gihugu, beruraga ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda, yababwiye ko batarebye kure bajya gukoresha aba barwanyi.
Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye. Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”
Guverinoma ya Congo Kinshasa itarigeze ihakana ko ikoresha abacancuro, yigeze kuvuga ko baje gufasha igisirikare cyabo mu kubaha imyitozo.