Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aherutse gutegeka Minisitiri w’Intebe kuyobora Inama Nkuru y’Umutekano igitaraganya yiga ku ntambara igihugu gihanganyemo na M23 we ubwe ntiyayibonekamo.
Ni inama yateranye kuwa 15 Ugushyingo 2022, iyoborwa na Minisitiri w’Intebe Jean Michael Sama Lukonde. Muri iyi nama yahuje abagize Guverinoma, abayobozi bakuru mu zindi nzego ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi y’iki gihugu.
Mu itangazo ry’ibyayivuyemo ryasomwe na Minisitiri w’Itumanaho Patrick Muyaya Katembwe , yavuze ko hafatiwemo ingamba zihamye zigiye gufasha FARDC guhangana ishikamye n’ibitero by’u Rwanda binyuze muri M23.
Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe yashimye umuhati w’ingabo z’igihugu mu rugamba zihanganyemo na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru asaba ko bakomeza umurego no kudatsimburwa basanzwe bahorana.
Minisitiri Lukonde kandi yemeje ko Guverinoma igiye gushyiraho uburyo bwo gutabara byihuse impunzi zikomeje kwiyongera mu nkambi ya Kanyaruchinya, zirimo guhunga imirwano irimo kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyi nama , Kandi yanasomewemo ubutumwa bwa Perezida Felix Tshisekedi, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, buvuga ko ashimira urubyiruko rukomeje kwitabira ku bwinshi umuhamagaro we wo kwinjira mu gisirikare bakarengera igihugu. Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Perezida yasabye Umugaba w’Ingabo za FARDC kutagira n’umwe muri urwo rubyiruko ukumirwa mu gihe cyose afite umuhamagaro wo kurwanira igihugu cye.