Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Tshisekedi wa Congo-Kinshasa biyemeje kurangiza umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi no gushaka umuti urambye ku mitwe ya M23 na FDLR itungwa agatoiki mu kuzambya umubano w’ibihugu byombi.
Muri ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola abakuru b’ibihugu byombi bemeranije gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’imbande zombi , Igamije kwiga kuri bimwe mu bibazo byagaragakjwe n’abakuru b’ibihugu bitera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.
Abakuru b’ibihugu kandi bemeje ko inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho igomba guterana kuwa 12 Nyakanga 2022 igasuzumira hamwe ibyakorwa mu kunoza umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,
Ibiro by’umukuru w’igihugu muri RD Congo byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi basabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano no kuva mu duce wambuye ingabo za Leta, ndetse u Rwanda muri iyi nama rwasabye ko imikoranire yose Leta ya Congo igirana n’umutwe wa FDLR igomba guhita ihagarara.
Ibi biganiro byayobowe na Perezida wa Angola João Lourenço unayoboye umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari ICGLR.