Ni gake cyane ushobora kubona Umusirikare w’umugore cyane cyane muri Afurika ahabwa ipeti riremereye mu gisirikare cyane nk’iryo ku rwego rwo hejuru mu ba Jenerali. Ibi si impanuka ahubwo bifite isano y’amateka cyane ko mbere y’ubukoloni wasangaga abagore bafata umwuga wo kurinda igihugu nk’umurimo w’abagabo wagombaga gukorwa nabo gusa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’Ingabo za Uganda kuri uyu wa 12 Mata 2022, rivuga ko Col Charity Bainababo wari uhagarariye ingabo za Uganda mu nteko ishingamategeko yazamuwe mu ntera akagirwa Big Gen ndetse agahabwa inshingano zo kuba umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda ari nawo ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’umuryango we(Special Force)
Brig Gen Bainababo wahawe ipeti rya Brig Gen, asanze abandi bagorwe 2 bari basanzwe bafite amapeti yo kurwego rwa General barimo Brig Gen Flavia Byekwaso na Lt Gen Proscovia Nalweyiso .
Ibyo wamenya kuri aba bagore bafite amapeti akomeye mu ngabo za Uganda.
Lieutenant General Proscovia Nalweyiso
Lt Gen Proscovia Nalweyiso niwe mugore wa Mbere wahawe ipeti ryo ku rwego rwa General mu ngabo za Uganda mu mavugurura y’igisirikare cya Uganda yakozwe na Perezida Museveni mu mwaka 2017.
Gen Nalweyiso Proscovia yavutse muri Kamena 1954. Mu myaka ye y’ubukumi Nalweyiso yabaye umwarimu mu mashuri abanza , ibintu yahuzaga no kuba umwe mu bayoboke b’ishyaka Ugandan Democratic Party.
Mu mwaka 1982 nibwo yihuje n’inyeshyamba za National Resistance Armies zayoborwaga na Yoweri Kaguta Museveni.
Uyu mugore yibukirwa ku kuba yari umwe mu bayobozi ba Unit y’ingabo zagabye igitero gikomeye ku kigo cya Gisirikare cya Mbarara bagahita bacyigarurira, uru rugamba rufatwa nka rumwe mu zafashije cyane umutwe wa NRA gufata ubutegetsi.
Mu mwaka 1986 ubwo NRA yari imaze gufata ubutegetsi Nalweyiso wari ufite ipeti rya Captain yakomeje kuzamurwa mu ntera kugeza mu ubwo yahabwaga ipeti rya Brig Gen.
Mu mwaka 2017, Brig Gen Nalweyiso yahawe ipeti rya Maj General.
Nyuma y’imyaka 2 gusa, 2019, Nalweyiso yagizwe Liyetona Jenerali ari naryo agifite ubu akomeza guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ugeze kuri urwo rwego mu gisirikare cya Uganda.
Lt Gen Proscovia Nalweyiso kuri ubu ni umujyanama wighariye wa Perezida Museveni mu by’umutekano.
Brig Gen Flavia Byekwaso
Flavia Byekwaso yavutse kuwa 29 Ukuboza 1971. Ni umwe mu basirikare ba Uganda bagiye bazamuka bidasanzwe kandi batarigeze barwana ku rugamba rw’sishyamba rwashyize Museveni na NRA ku butegetsi.
Gen Byekwaso yinjiye mu gisirikare mu mwaka 2000, nyuma y’imyaka mike arangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Icungamari yakuye muri Makerere University. Yinjiye mu myitozo ya Gisirikare y;umwaka umwe (1year Cadet Courses)
Mu mizamukire ye , yagiye akora akazi gatandukanye nk’aho yabaye umuyobozi ushinzwe (amacumbi ya Gisirikare) mu biro bikuru by’ingabo za Uganda.
Mu mwaka 2016, Byekwaso wari ufite ipeti rya Lt Colonel yabaye umwe mu bantu 10 batowe ngo bahagararire ingabo za Uganda mu nteko ishingamategeko.
Mu mwaka 2019 , ubwo yari afite ipeti rya Colonel akiri muri iyo mirimo, nibwo yahise azamurwa mu ntera agirwa Bigadier General.
Gen Byekwaso mu nshingano yakoze ,yanabaye umuvugizi w’igisirikare cya Uganda.
Brigadier General Charity Bainababo
Gen Bainababo ni umwe mu bagore bakomeye mu gisirikare cya Uganda. Uyu yibukirwa ku nshingano zikomeye yagiye akora, zirimo nkaho yayoboye itsinda ry’abapolisi ryarindaga umufasha wa Perezida wa Uganda Janet Museveni.
Charity Bainababo yahawe izi nshingani nyuma y’umwaka umwe yari amaze ahagarariye igisirikare cya Uganda mu nteko ishinghamategeko.