Umukuru w’igihugu cya Mozambique, Filipe Nyusi yatangaje ko we n’abaturage b’iki gihugu biteguye kongera kwakira muri sosiyete ibyehe byaneshejwe mu rugamba rw’i Cabo Delgado ariko bikaba bikibunga mu mashyamba yo hirya no hino muri iyi ntara.
Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Intsinzi, wihizihizwa kuwa 7 Nzeri buri mwaka muri Mozambique.
Perezida Nyusi yavuze ko kuva ibyihebe byo muri Mozambique byatsindwa urugamba rw’iterabwoba byari birimo, byirirwa bibunga mu mashyamba yo hirya no hino muri Cabo Delgado.
Yasabye abari barishoye muri ibi bikorwa by’iterabwoba kumanika intwaro kugira ngo bongere kwakirwa muri sosiyete.
Ati “Abaturage ba Mozambique ntabwo bigeze barangwa n’urwango. Mushobora kugaruka mukabana natwe, ubundi tukubaka igihugu cyacu. Muzane intwaro zanyu ubundi mumanike amaboko, hari benshi bagiye bamanika amaboko mu mezi yashize. (https://webnews21.com/) ”
“Ndahamagarira aba baturage ba Mozambique bakiri mu mashyamba kwishyikiriza ubuyobozi, mbizeza ko bazakirwa neza nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bamanitse amaboko bakareka ibyaha kuri ubu bakaba batekanye hamwe n’imiryango yabo n’inshuti zabo.”
Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ryari ryibasiye Intara ya Cabo Delgado, rwagizwemo uruhare n’Ingabo z’iki gihugu, ku bufatanye n’iz’u Rwanda ndetse n’iz’umuryango wa SADC.
Kugeza ubu nubwo uru rugamba rutararangira ku kigero cya 100%, abaturage bari baravuye mu byabo bamaze gutaha ndetse n’imirimo irasubukurwa mu bice byinshi by’iyi ntara.
Amakuru atangwa na Leta ya Mozambique agaragza ko ibi bikorwa by’iterabwoba byaguyemo abaturage b’iki gihugu barenga 2000, mu gihe ibikorwaremezo bitandukanye nabyo byahangirikiye.