Umutwe uzwi nka ‘’Wazalendu” ugizwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Guverinoma ya DRC kugirango rufashe FARDC kurwanya M23 , watangiye gucirirwaho iteka n’Abaturage bo muri teritwari ya Masisi kubera ibikorwa by’urugomo birimo kwica no kwambura Abaturage muri tritwari ya Masisi na Walikale .
Felix Habimfura umwe mu batuye muri teritwari ya Masisi, yabwiye itangazamakuru ko umutwe wa “Wazelendu”, wahindutse nk’Akamana gato muri ako gace kuko wica ndetse ugakiza uwo ushaka.
Kimwe n’Abandi baturage batuye muri teritwari ya Masisi na Walikale ahabarizwa uyu mutwe, Felix Habimfura akomeza avuga ko muri ibi bihe M23 yatanze agahenge, mu duce twinshi tugize izi teritwari Urubyiruko rw’ibumbiye muri uyu mutwe, rwamaze kwibagirwa inshinga yarwo yo kurwanya M23 nk’uko rwari rwarabyiyemeje.
Aba baturage, bavuga ko Umutwe wa Wazalendu usanzwe ufasha FARDC kurwanya M23 aho gukora ibyo wiyemeje, wamaze gushinga za bariyeri nyinshi mu mihanda itandukanye aho uhanyuze wese bamusaba amafaranga ku ngufu abandi bagakorerwa ibya mfurambi.
Izi bariyeri, ngo ziherereye kuri agise(Axis) ya Sake-Mushaki, Sake-Ngungu na Sake Kitshanga ho muri Teritwari ya Masisi
Ati:”Ubu dutewe ikibazo n’Urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Wazalendu. Bashinze za bariye zigera kuri eshanu kuva Sake kugeza Mushaki n’izindi zigera kuri zirindwi winjira Kaluba mu kererekezo cya site ya Ngungu. Baka ku ngufu amafaranga buri mugenzi uhanyuze wese kandi bigakorwa kuri buri bariyeri.
Nibo biba Inka n’indi mitungo y’Abaturage kandi barangwa n’urugomo no kwica . Turibaza niba turi mu gihugu cyacu cyangwa se mu mahanga byaratuyobeye .Bisa nkaho abatuye muri Masisi nta burengazira dufite bwo kujya gusura bene wacu batuye mu mujyi wa Goma cyangwa se gukorerayo ibindi bikorwa by’ubucuruzi.”
K’urundi ruhande,Umutwe wa M23.uheruka gutangaza ko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ,Nyatura na Wazalendu, imaze igihe ijya mu duce warekuye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, bakiba Inka izindi bakazica ndetse bagahohotera abaturage, bamwe bagakomereka bikabije abandi bakahasiga ubuzima.
Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, “yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo no kurenganya Abaturage byose iyi mitwe ibishyigikiwemo na FARDC kuko bafatanya kubikora, yongeraho ko ni bikomeza bizatuma M23 yongera kwirwanaho no kurinda umutakano w’Abaturage.
Guverinoma ya DR Congo yo, iheruka guha intwaro aba bitwa”Wazelendu” ndetse ivuga ko bagiye gushyirirwaho itegeko ribemerera kujya mu mutwe w’Inkeragutaba z’Igihugu bakajya bitabwaho na Leta , ngo kuko bagaragaje ubushake n’umuhate wo gufasha FARDC kurwanya M23.
Ni icyemezo kinengwa na benshi, bavuga ko aho gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo kizarushaho gukomera, bitewe n’uko Guverinoma y’iki gihugu iri kunyanyagiza no gukwirakwiza intwaro mu mitwe yitwaje intwaro , ngo kuko zishobora guzakoreshwa mu kwibasira abaturage no kubambura ibyabo ndetse ko kwambura iyi mitwe izi ntwaro bishobora kuzagorana.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com