Nyuma y’imirwano yari yongeye kubura guhera tariki ya 19 Ukwakirra 2022,aho FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bari bagabye igitero mu birindiro bya M23 bagamije kwisubiza Umjyi wa Bunagana bigatuma uyu mutwe wongera kwigarurira izindi lokalite nyinshi muri Teritwari ya Rutshuru ,kuri ubu haravugwa iminsi ine y’agahenge.
Aka gahenge karaterwa n’uko FARDC yahagaritse gukomeza kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ,kuko yasanze uko ikomeza kugaba ibitero kuri uyu mutwe, biri gutuma irushaho gutakaza ibice byinshi.
M23 nayo, ubu yahagaritse gukomeza kwigarurira ibindi bice nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Rutshuru,ikigo cya girikare cya Rumangabo n’ibindi bice byinshi muri teritwari ya Rutshuru, ubu ikaba yaragarukiye mu gace ka Mabenga.
Nyuma y’ iminsi ine hatavugwa imirwano ,M23 ihugiye mu biki mu bice yongeye kwambura FARDC?
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru ndetse akomeza kwandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri DRC ,aremeza ko ubu umutwe wa M23 uhugiye mu gushyiraho ubuyobozi bwayo mu duce iheruka kwambura ingabo za Leta FARDC, busimbura ubwari busanzweho bwari bwarashizweho na Leta ya DRC.
M23 kandi ,ngo ikomeje gukangurira abaturage bahunze imirwano mu duce iheruka kwambura FARDC, gutahuka bakagaruka mungo zabo ari nako ibizeza umutekano , ngo kuko urinzwe bikomeye kandi ko nta muntu ushobora kuwuhungabanya mu gihe abarwanyi ba M23 aribo bahagenzura.
Bitewe n’uko itakizera FARDC ngo kuko ishobora kuba iri kwikusuganya kugirango yongere kuwugabaho ibitero igamije kwisubiza ibice iheruka kwamburwa, umutwe wa M23 nawo ngo uhugiye mu gukaza ibirindiro mu duce uheruka kwigarurira no kongera ubushobozi bw’igisirikare cyawo ,mu rwego rwo kwitegura neza igitero icyari cyo cyose FARDC ifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR na Mai Mai bakongera kuwugabaho bagamije kuwusubiza inyuma.
M23 Kandi ,yemeza ko FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura,ni bongera kwibeshya bakabagabaho ikindi gitero nk’uko babamze iminsi babyigamba, bizatuma M23 irushaho kwigarurira ibindi bice byinshi .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com