Operasiyo ya Girikare yiswe Kitona ibarwa muri bimwe mu bikorwa bya Gisirikare byabayeho kuri uyu mugabane wa Afurika ikozwe mu buryo butangaje, bwuje amayeri n’ubuhanga butangaje mu bumenyi bwa Girikare byose bikozwe n’ingabo z’u Rwanda RDF zari ziyobowe na Gen James Kabarebe.
Operasiyo Kitona ni iki?
Kitona ni agace ka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aka gace mu mu cyiswe intambara ya Kabiri ya Congo yabaye hagati y’umwaka 1996 na 1998 kafashwe nk’irembo rikomeye ryagombaga gufungura amayira ku muntu wese washoboraga gushaka gufata umurwa mukuru Kinshasa, aturutse mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Iki gihugu.
Bitangira mu mwaka 1996, ingabo z’u Rwanda zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 no guhirika ubutegetsi n’igisirikare bya FAR. Abahoze mu ngabo za Habyarimana n’Interahamwe bahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire icyo gihe. Mu nkambi nini za Gisirikare, Ingabo za Ex Far zatangiye gukoresha inkambi nk’ibigo by’imyitozo ari nako zinyuzamo zikagaba uduteroshuma ku butaka bw’u Rwanda.
Iki gihe Mobutu Sese Seko Ngundu Wazabanga wayoboraga Zaire, yari amerewe nabi n’ubuzima ari nako hagendaga havuka imitwe yitwaje intwaro imurwanya mu burasirazuba bwa Kongo. Kubera ko u Rwanda, Uganda n’U Burundi byari bibangamiwe n’imitwe irwanya ibi bihugu yari mu burasirazuba bwa Congo. Bahisemo gufasha abarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu, ku isonga hari Laurent Desire Kabila.
Aha ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Gen James Kabarebe wari ufite ipeti rya Col icyo gihe zahise zitera ingabo mu bitugu Kabila, biza no kurangira zimugejeje ku butegetsi mu mwaka 1997 ubwo Mobutu yahungaga igihugu.
Akimara gufata igihugu, Laurent Desire Kabila yakiriye amakuru bivugwa ko yavaga mu nshuti ze, aho yabwirwaga ko ingabo z’u Rwanda zamufashije kugera ku butegetsi ari nazo zizabumukuraho.
Aya magambo yateye Kabila ubwoba bukomeye, bituma abari abasirikare b’u Rwanda bamufashije guhirika ubutegetsi uhereye kuri Kabarebe yari yarahaye kuyobora ingabo ze amuheraho amwirukana.
Uko Operasiyo Kitona yagenze
Tariki 17 Nyakanga 1998 Nibwo James Kabarebe yirukanwe ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo. Bidateye Kabiri Kabila yahise ashyiraho itegeko ko ingabo z’Abanyarwanda zari ku butaka bw’igihugu cye zirukanwa vuba na bwangu. Iki gikorwa yagihuje no kugota uduce tw’abanyekongo byakekwaga ko twazashyigikira ingabo z’Abanyarwanda. Ku itariki ya 2 Kanama 1998, ingabo za Congo zari zamaze kugota uduce twose dutuwe n’Abanyamulenge. (https://follycoffee.com/) Ibi byatumye abantu bashaka kurwanya Kabila baba benshi mu burasirazuba bwa Congo . Ingabo za Uganda nazo zashise zinjira mu ntambara zinjiriye mu ntara ya Ituri zerekeza i Kisangani .
Kubwa Perezida Kabila ngo byari bigoye ko urugamba rw’abamushyigikiye n’abamurwanya rwari mu burasirazuba bwa Congo rwagera mu murwa mukuru Kinshasa ubusanzwe hari intera ibarirwa mu bilometero 1500, Imihanda mibi n’amashyamba y’inzitane. Ibi bitekerezo bya Kabila byasaga naho abihuriyeho na benshi barimo abasirikare b’u Rwanda banamufashije gufata igihugu. Muri Operasiyo yihuse, Byahise biba ngombwa ko RDF ishimuta indege n’ikibuga cya Goma vuba , mu rwego rwo gushaka uko urugendo rworoha. Uku ni nako byakozwe maze abasirikare b’u Rwanda batangira kwinjizwa mu ndege bavanewa i Goma berekezwa ku kibuga cy’Ingege cya Kitona kiri mu birometrro 300 uvuye mu murwa mukuru Kinshasa.
Mu gihe gito abasirikare b’u Rwanda bari bamaze kwigarurira intara ya Bakongo, ndetse bakomeza no kwakira umubare munini w’abarwanyi biyomoraga ku gisirikare cya Kabila n’impirimbanyi zaharaniraga ko Abanyamulenge bari bagoswe n’ingabo za Kabila babohorwa.
Ingabo z’u Rwanda zigaruriye uduce dukomeye twa Boma, Matadi ndetse banagenzura urugomero rwa Inga, rucanira umurwa mukuru Kinshasa. Col Kabarebe wari uyoboye izi ngabo yatanze itegeko ko abasirikare bakupa amashanyarazi yose ava ku rugomero rwa Inga ajya I Kinsha mu kanya gato Kinshasa ihinduka icuraburindi. Aha Kabila yabonye ko byakomeye ahunga umurwa mukuru Kinshasa yerekeza Lubumbashi.
Kabila byamusabye guhita ashaka ubufasha mu bihugu bya SADC, gusa Nelson Mandela wari uyoboye uyu murwango yamubwiye ko bashyira imbere ibiganiro. Nyuma ariko, Kabila yakoje gusaba ingabo igihugu ku kindi, ndetse ibihugu nka Zimbabwe ,Angola, Namibia biri mu byamwemereye ingabo ku ikubitiro.
Tariki 23 Kamena 1998, Perezida wa Angola Edouardo de Santos yumvikanye kuri Radiyo na Televiziyo y’igihugu avuga ko Ingabo ze ziteguye kurinda Kinshasa uko byagenda kose.Ibi yabitangaje ingabo zigera ku 2500 z’igihugu cye zari zifite ibikoresho bihambaye zageze i Kinshasa kuva ubwo zitangira kugaba ibitero ku ngabo z’u Rwanda zari mu nkengero za Kinshasa.
Kabila wari i Lubumbashi yamenye ko Zimbabwe na Angola batangiye gufasha ingabo ze guhangana n’ingabo z’u Rwanda , agaruka i Kinshasa.
Tariki ya 23 Kamena 1998 Mu rugamba rwiswe urwo kurinda no kwigarurira Kinshasa, ibitero by’indege z’intambara by’ingabo za Zimbabwe Namibia na Angola ntibyabujije ingabo z’u Rwanda kwegera umurwa mukuru Kinshasa.
Hagati aho, ingabo z’ibihugu 3 zari i Kinshasa zakomeje kurwana zivuye inyuma ari nako zisiba aho zakekaga amayira yose yari gufasha ingabo z’uRwanda kwinjira mu murwa mukuru Kinshasa. Mu minsi mike Ingabo z’u Rwanda zari zagotewe ku butaka bw’umwanzi rwagati.
Iki gihe Col Kabarebe, wari umugaba mukuru wazo yari asigaranye amayeri yo gushaka uko bava mu gace bagotewemo. Agace kari hafi bagombaga gucamo bataha kari ku birometero birenga 100, hari muri Angola hafi y’umupaka w’iki gihugu na Kongo Kinshasa. Mu gace ka Makwera de Zombo. Makwera De Zombo , Abasirikare b’u Rwanda bibwiraga ko harinzwe n’inyeshyamba za UNITA zarwanyaga ubutegetsi bwa Angola, nyamara abatasi b’uRwanda bagiye kuhatata bazanye amakuru ko ingabo za Angola zakazengurutse kose.
Nta yandi mahitamo, byagombye ko ingabo z;u Rwanda zigaba ibitero ku kibuga cy’indege, Abakirinze barahunga. Iki kibuga ngo basanze cyarangijwe, bisaba kubanza kugisana , aho ibikoresho byakoreshejwe byose byaturukaga i Kigali mu ndege nto z’igisirikare cy’u Rwanda.
Mu ntambara yo kugisana , ni nako ingazo za Angola zagendaga zigaba ibitero bikomeye ku basirikare b’u Rwanda.
Nyuma y’igihe ikibuga cya Makwera de Zombo gisanwa, indege z’u Rwanda zatangiye kujya gucyura ingabo z’u Rwanda, ku buryo mu nshuro 30 izi ndage zamaze zibisikana mu kirere abasirikare 3000 b’u Rwanda bari bamaze kugera i Kigali.
Gen Kabarebe avuga ko muri ibi bikorwa bya Gisirikare ingabo z’u Rwanda zari ziyambaje abasirikare 30 ba Uganda, bazobereye mu kurasisha ibibunda bya Rutura,akanemeza ko bose uko bakabaye basubijwe Uganda nta numwe ufite ikibazo bakakirwa na Maj Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Museveni wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.
Ubuhanga n’ubucakura ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Col Kabarebe, byagumye mu mitwe y’abakomeye mu gisirikare ku Isi. Kuko kugeza ubu amashuri y’igisirikare agera kuri 45 hirya no hino ku Isi, yigisha iyi Operasiyo nk’isomo rihoraho kuri buri umwe ugiye kwinjira mu gisirikare bitewe n’ubuhanga n’ubunararibonye ingabo z’u Rwanda zagaragaje.
Ildephonse Dusabe
long live RDF. ibi byose wabikoraga ugamije ineza y’abanyarwanda.