Indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ni zimwe mu ndege z’intambara zikoreshwa cyane n’u Burusiya mu ntambara nyinshi burwana.
Izi ndege ni nazo FARDC iherutse kuzana mu mujyi wa Goma zitegura guhangana n’ibitero by’umutwe wa M23. Umwihariko w’izi ndege zirimo n’iyayobejwe n’umupilote ikagwa ku kibuga cy’Indege cya Gisenyi mu karere ka Rubavu, bigafatwa na Leta y’u Rwanda nk’igikorwa cy’ubushotoranyi buganisha ku ntambara, ni uko Guverinoma ya RDC yahawe izi ndege zarakoreshejwe.
Kuva kuri iki cyumweru izi ndege zirimo kwifashishwa mu kugenzura uduce twinshi twa Teritwari ya Nyiragongo hagamijwe gukumira ibitero M23 ishobora kugaba kuri uyu mujyi nk’uko amakuru y’ikigo cy’Ubuatsi ANR abivuga.
Ibyingenzi wamenya ku ndege za Sukhoi- Su 25 Grach
Indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-Su 25 Grach ya mbere yogoze ikirere tariki ya 22 Gashyantare 1975, icyo gihe hari mu ntambara y’Ubutita. Nyuma yo gufata imyaka 6 bayikorera isuzuma, Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zayikoze zayemeje nk’indege y’intambara kuwa 19 Nyakanga 1981. Kuva ubwo itangira gukwira ku isoko mpuzamahanga cyane mu bihugu by’inshuti z’Abasoviyete.
Sukhoi -25 bivugwa ko yagize uruhare mu gushyira iherezo ku ntambara ya Vietnam kuko izo USSR yahaye iki gihugu zagifashije kujegeza Abanyamerika bari bamaze imyaka myinshi bahanganye ku rugamba.
Uko Sukhoi-25 ikoze
Sukhoi-25 yakozwe ku bufatanye n’inganda 3 z’Abasoviyete, TMA, Tbilisi Air Craft Manufacturing na Ulan Ude Aviation Plant yayikoreye Moteri.
Sukhoi -25 ikoze mu buryo bw’indege nto kirimbuzi. Ni indege ifite umwanya umwe w’Umupilote ari nawe uyitwara. Cyakora Sukhoi ishobora gushyirwamo indi ntebe y’Umupilote wungirije ikunze kwifashishwa n’abarimu batoza abasirikare kuzitwara.
Ifite Moteri Ebyiri nini zisa n’izihariye igice cyayo kinini cy’Uburemere, biyifasha kuba yatumbagira mu kirere kugera ku butumburuke bubarirwa hagati y’Iborometero 7 kugeza ku 10 bijyanye n’uburyo yavuguruwe.
Iyi ndege kandi ikoranye ubushobozi bwo kugaba ibitero igihe icyo aricyo cyose, mu ijoro no ku mwanwa, kabone n’ubwo ikirere cyaba kitameze neza.
Ifite ububiko bw’ibisasu birutanwa uburemere n’ingano y’ubunini byose bishobora kuraswa n’uyitwaye uko abyifuza.
Sukhoi-25 iyo ari nshya igura miliyoni 11 z’amadorari ya Amerika.
Kugeza ubu, Uburusiya bwahagaritse gusohora indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, dore ko iyanyuma yasohotse mu ruganda mu mwaka 2017. Sukhoi-25 zakozwe zose ku isi, ni 1023, inyinshi muri izi zikaba zitunzwe n’ibihugu bikomeye mu gisirikare aribyo Uburusiya, Ukraine, Koreya ya Ruguru na Peru.
Ku isi yose,ibijyanye n’igisikare (global defense budget) bitwara 2 trillions usd.Uwakoresha iyi budget mu bindi,buri muntu wese utuye isi yaba umukire,n’ibihugu byose bigakira.
Ibi byerekana neza ukuntu umunsi isi izaba paradizo,igaturwa gusa n’abantu bakundana kandi bumvira Imana,bizaba ari ibintu byiza cyane.Isi izaba imeze nk’ijuru.Imana izakuraho ibibazo byose,harimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba ushaka kuzayibamo,kora ibintu 2: Irinde gukora ibyo Imana itubuza (harimo no kurwana),kandi ushake Imana cyane,ntiwibere gusa mu gushaka iby’isi.Just 2 conditions.Niyo wapfa Paradizo itari yaza,Imana izakuzura ku munsi w’imperuka nkuko Yohana 6:40 havuga.
Bibwire isi rero tube abakire