Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, Perezida wa Uganda Gen Kaguta Museveni yazamuye mu ntera Lt Gen Wilson Mbadi amugira General anahita amugira umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (CDF).
Gen Mbasu Mbadi yasimbuye kuri uyu mwanya Gen David Rubakuba Muhoozi wahawe indi mirimo muri Guverinoma ivuguruye.
Gen Mbadi Ni muntu ki?
Gen Wilson Mbasu Mbadi ni umwe mu basirikare bake barwanye urugamba rw’ishyamba mu ngabo za National Resistance Army rwari ruyobowe na Museveni . Mu rugamba rw’imyaka 6 rwaje kurangira NRA ifashe ubutegetsi bwa Uganda ikiriho no kugeza magingo aya.
Kuva mu mwaka 1987 urugamba rukirangira kugeza 1989, Gen Mbadi yabaye umwarimu mu mashuri ya gisirikare ya Kaweweta na Kabamba.
Mu mwaka 1991 yagizwe ushinzwe igenamigambi muri Brigade ishinzwe ubwubatsi mu ngabo za Uganda umwanya yavuyeho mu 1997/1998 aho yashinzwe ibikorwa byo kuzamura impano z’abasirikare mu ngabo za Uganda.
Mu mwaka 1999 kugeza 2000 Mbadi yagizwe umuyobozi wa Brigade y’ubwubatsi mu ngabo za Uganda.
Mu mwaka 2002 kugeza 2002 yahawe kuyobora ishuri ry’abofisiye bato rya Jinja. Mu mwaka 2003 Mbadi yagizwe umuyobozi wa batayo ya 503 , uyu mwanya ntiyawutinzeho kuko mu mpera z’uyu mwaka yahawe kuyobora by’agateganyo umutwe udasanzwe ukoresha imbunda za rutura.
Mu mwaka 2005, Mbadi yagizwe umuyobozi wa Brigade ya 507 umwanya yafatanyaga no kuba yari umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.
Mu mwaka 2007 yagizwe umusirikare ugenda hafi y’umukuru w’igihugu (ADC) umwaka yabayeho kugeza muri 2012 aho yagizwe umuyobozi wa Batayo ya 4 y’ingabo za Uganda ifite ibirindiro i Gulu.
Muri Gicurasi 2013, Mbadi yagizwe umugaba w’ingabo za Uganda wungirije .Icyo gihe Mbadi wari ufite ipeti rya Lt Gen yanakomatanyaga izi nshingano no kuba umugenzuzi mukuru w’ingabo za Uganda [Inspector General of UPDF].
Nyuma yaho kandi Mbadi yagiye yongerwa inshingano nkaho yahawe kuba umuyobozi mukuru wa Komite ishinzwe imidari ya Gisirikare, umuyobozi mu biro by’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ushinzwe kwambika abasirikare no kubahahira n’ibindi.