Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa imyaka 30. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bya jenoside bukavuga ko yakatiwe mu mwaka 2007 n’inkiko Gacaca adahari.
Nkundabanyanga Eugenie yagaragaye mu cyumba yambaye inkweto z’umukara n’ikanzu yo mu ibara ry’iroza iranga abafungwa igera ku birenge n’akitero k’iroza agaragara nk’ufite intege nkeya ku buryo yahise asaba kuburana yicaye.
Mbere yuko iburanisha ritangira umushinjacyaha yategetse ko umuntu wese wafashwe nk’umutangabuhamya ku mpande zishinja n’izishinjura yasohoka mu rukiko.
Kimwe mu cyamuteye Nkundabanyanga gufata icyemezo cyo kujuririra icyemezo cyimufunga, yabwiye urukiko ko urubanza rw’inkiko Gacaca urukiko rwa mbere rushingiraho rutigeze rubaho, ni mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yakatiwe n’inkiko Gacaca za Gatenga mu mujyi wa Kigali atakiba mu gihugu.
Nkundabanyanga Eugenie avuga ko yari yaragiye kwivuriza muri Kenya amarayo imyaka irindwi.
Abanyamategeko bamwunganira babwiye urukiko ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu kwezi kwa 5 uyu mwaka rwamufatiye icyemezo cyimufunga imyaka 30 muri gereza gishingiye ku marangamutima aho gushingira ku mategeko .
Mu kirego cyabwo, ubushinjacyaha bwasabaga ko urukiko rw’ibanze rwa Kicuciro rwandika icyemezo cya Gacaca, abanyamategeko Justin Ntwari na Bwana Benoit Kanyabitaro bavuga ko gusaba ko icyenmezo cyandikwa bitavuze ko ahita afatwa ngo afungwe, baravuga ko urwo rubanza rw’inkiko Gacaca rutabayeho kandi ko yari agifite uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo cy’umucamanza yidegembya.
Uyu Nkundabanyanga yafashwe mu kwezi kwa kane, arafatwa arafungwa nta rwandiko na rumwe urwari rwose rushingiweho, bakavuga ko guhera icyo gihe bamufata na n’ubu agifunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abanyamategeko batindanye ijambo bavuze ko afite imyaka 80 y’amavuko kandi arwaye, bagasaba ko haba abatangabuhamya haba abashinja n’abashinjura bagomba kuzaza mu rukiko rukabahata ibibazo rukamenya uko byagenze bakavuga ko ku rwego rwa mbere uwo muhango utabayeho.
Uwitwa Charles Karangwa umaze iminsi azurungutana n’abo mu muryango wa Nkundabanyanga mu bibazo by’amasambu, abanyamategeko bakomeje kumugarukaho cyane muri uru rubanza aho bavuga ko ariwe wihishe inyuma y’ifungwa ry’uyu mukecuru Nkundabanyanga kuko yatanze ikirego cy’uko akurikiranwa agamije kumutwarira isambu.
Basobanura ko Karangwa yatanze kopi ebyiri z’urubanza rwaciwe n’inkiko gacaca za Gatenga ku mazina ya Eugenie Nyirankundabanyanga aho kuba Eugenie Nkundabanyanga bakikoma umucamanza wa mbere ko atakagombye guhengekereza ku izina ry’umuntu.
Abanje kwisegura ngo bitumvikana ko ashatse kugarura amoko yaciwe mu Rwanda, umunyamategeko Ntwari yavuze ko na Nkundabanyanga uregwa ibyaha bya Jenoside nawe ari umututsikazi wahigwaga ko kandi n’abe bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agakomeza gushimangira ko ihame ari uko yafungurwa ngo kuko yafunzwe afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza.
Ubushinjacyaha butavuze byinshi ku nzitizi y’abunganira Nkundabanyanga bwahamije ko yafashwe agafungwa mu buryo bukurikije amategeko mu rwego rwo kurangiza urubanza rwaciwe n’inkiko Gacaca, bwavuze ko icyiburanywa atari ugusubirishamo urubanza bundi bushya, bunavuga ko Nkundabanyanga atakwitwaza ko urubanza atarumenye kandi rwaraciwe muri 2007 agafatwa nyuma y’imyaka 14.
Isambu baburana, umuryango wa Nkundabanyanga warangije kuyitsindira ubujurire bwa Karangwa buteshwa agaciro, iyo sambu iherereye mu karere ka Kicukiro i Nyanza mu murenge wa Gatenga, banyirayo bemeza ko ifite ubuso bwa hectare zigera kuri 4 n’agaciro ka miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda.
Kuva izi manza zatangira bigaragara ko havutse urwango rukomeye hagati y’abashyikiye Charles Karangwa n’abari ku ruhande rwa Nkundabanyanga bya hato na hato hari abagiye bagaragara ku rukiko bashaka gufata Karangwa mu mashati abandi bagashaka kumutera amabuye ku manywa y’ihangu.
Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka nibwo urukiko rwategetse ko Nkundabanyanga Eugenie afatwa agafungwa akajya kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, urukiko rwavuze ko rwafashwe n’inkiko Gacaca za Gatenga mu mwaka w’2007, urubanza rw’uregwa n’abamwunganira bavuga ko rwacujwe ku mugambi wo gushaka kumutwarira imitungo.
Nta gihindutse ku italiki ya 3 Ukuboza 2021 nibwo urukiko ruzemeza cyangwa rugahakana ko umukecuru Nkundabanyanga Eugenie afunzwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muyobozi Jérôme