Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo 2020, mu gace ka Gasekebuye, zone ya Musaga , muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura , abantu bateye urugo barasa Kubwimana, abaturanyi bahise batabaza ba bantu bamurashe baracika ajyanwa mu bitaro bya Kira aza guhita yitaba Imana.
Umugabo Thierry Kubwimana yiciwe mu rugo iwe ahagana saa 7h 30, bikavugwa ko yaba yarishwe n’inzego z’iperereza z’iki Gihugu
Nyuma yo Kwicwa kwa Kubwimana , Polisi y’igihugu cy’u Burundi yahise ijya gufunga umugore w’uyu Nyakwigendera witwa Kaneza Christa imushinja kwica umugabo bashakanye, aho bivugwa ko yateguye kumwica.
Icyo Polisi y’igihugu cy’u Burundi bushinjya Madamu Kaneza
Polisi y’u Burundi ishinja Madamu Kaneza kwica umugabo we abifashijwemo n’abandi kuko ngo we atari kubishibora .
Umuvugizi w’igipolisi n’umutekano, Petero Nkurikiye, yafashe amasaha arindwi (7) amucira urubanza , atondekanya ibyaha ashinja Madamu Kaneza ko ari we wateguye ubwicanyi bwo kwica Umugabo we Kubwimana.
Igipolisi cy’u Burundi cyasabye umuryango wa Kubwimana mu ibanga gushinja Madamu Kaneza ariko Urabyanga
Igipolisi cy’u Burundi nyuma yo kubona ko biri kubakomerana begereye umuryango wa Nyakwigendera Thierry Kubwimana , bawusaba ko washinja Christa Kaneza ku iyicwa ry’umugabo we ariko uyu muryango ubitera utwatsi.
Abatari bake muri iki gihugu bavuga ko dosiye ishinjwa Madamu Kaneza ari ibinyoma ahubwo ari ubwicanyi bwakozwe na Leta bakaba bashaka gusibanganya ibimenyetso ukuri ntikumenyekane, bakavuga ko ubu ari ubwicanyi bwakozwe na Leta ( Crime d’Etat ).
Polisi ivuga ko abamaze gufatwa ari batatu barimo NiyongaboEmmanuel, NdibanjeJeanPaul mu gihe uwitwa Minani André agishakishwa
Kwivuguruza no kwinyuramo kubyo Polisi y’u Burundi ishinja Madamu Kaneza
Polisi y’u Burundi mu bimenyetso itanga hagaragaramo kwivuguruza no kwinyuramo kubyaha byibihimbano bishinjwa Madamu Kaneza
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi , Petero Nkurikiye , avuga uyu mugore akimara kubona ko umugabo we apfuye yahise ahungira kwa Sebukwe ari naho yakuwe ajyanwa gufungwa
Petero Nkurikiye agira ati:” Mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira 25 Ugushyingo 2020, habaye ubwicanyi aho umugore yishe umugabo we afashimwe n’abandi bantu kuko we atari kumwifasha.
yafashe umukozi we wareraga umwana amujyana mu cyumba aramukingirana ahita afungura umuryango w’imbere n’uwo mu gikari kugirango abicanyi babone aho banyura baza kwica umugabo we.
Uku kwivuguruza no guhuzagurika kwagaragaye kandi mu kiganiro n’abanyamakuru
kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021, Mu kiganiro umuvugizi w’igipolisi n’umutekano , Petero Nkurikiye, avuga ko Polisi ikimara kugera ahabereye icyaha bahasanze Telefone ya Ndibanje Jean Paul mu cyumba cyabereyemo ubwicanyi , nyuma ngo Polisi yaje gusanga indi nimero y’uwo bafatanije icyaha Niyongabo Emmanuel ngo icyo gihe bafatwa ntibigeze bahakana icyaha.
Nyuma ngo babagaruye aho icyaha cyabereye , ariko aba bombi bashinjwa bayoberwa aho hantu kuko ngo hatari bahazi ari naho ngo Polisi ishingira ihamya uyu mugore kuba yarakoresheje aba bagabo mu kwica umugabo we Kubwimana .
Abaturiye uru rugo bavuga ko aba Bantu bateguwe na Polisi kugirango bemere ko aribo bakoze ubu bwicanyi basibanganye ibimenyetso.
Icyo Imiryango itari iya Leta yavuze ku iyicwa rya Thierry Kubwimana
Imiryango itari iya Leta 18 yamaganye igipolisi cy’u Burundi mu kwivanga no gusibanganya ibimenyetso by’inkiko ko bibangamiye ubutabera.
Albert Niyongere, Umucamanza wavugiye iyi miryango yavuze ko banditse itangazo rikubiyemo ibiri gukorwa n’igipolisi kandi hari inzego z’ubutabera , ati:”Twasohoye itangazo dusaba igipolisi cy’u Burundi kureka kwivanga no gusibanganya ibimenyetso by’ubutabera.
Twerekanye uko ubutabera buri kuvogerwa n’izindi nzego za Leta kuva mu mwaka 2015 , aho twafatiye kubiheruka kuba aho umuvugizi w’igipolisi n’umutekano yavugaga kubashinjwa kuhirika ubutegetsi mu ntara ya Rumonge.Twongeye Kandi kugaragaza ifatwa rya Madamu Christa Kaneza wafashwe ashinjwa kwica Umugabo we.
Twavuze ko igipolisi kivuga amadosiye akiri mu iperereza , twihanangiriza umuvugizi w’igipolisi n’umutekano kudakomeza guca imanza kuko bitari mu nshingano ze”.
Kubwimana Thierry wishwe yari amaze igihe gito ashakanye n’umugore we Kaneza w’Imyaka 18 mu ntangiriro z’umwaka 2020, yize muri Kaminuza yo mu Burusiya, yakoraga imirimo inyuranye irimo kuba yarakoze muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro y’Abarusiya aza kuhava ajya mu yitwa ‘Tanganyika Mining Company’ nyuma aza gusezera ajya kwikorera ku giti cye. Kaneza afunzwe afite uruhinja rw’amezi abiri.
RPA
Nkundiye Eric Bertrand