Icyambu cya Mocímboa da Praia cyo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique cyari kimaze imyaka irenga ibiri kidakora kubera gufatwa n’ibyihebe, kikaza kubohozwa n’ingabo z’u Rwanda, cyongeye gusubukura imirimo.
Umuhango wo kongera gufungura imirimo y’iki cyambu cya Mocímboa da Praia, yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Ugushyingo 2022, uyoborwa na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko iki cyambu Mocímboa da Praia cyari kimaze imyaka ibiri kidakora kuko cyagenzurwaga n’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah.
Ibi byihebe, biri mu byatsinsuwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zatangira ubutumwa bwazo i Cabo Delgado muri Mozambique bwatangiye muri Nyakanga 2021.
Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo yashimiye ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ku bw’ibikorwa byazo byatanze umusaruro ushimishije.
RWANDATRIBUNE.COM
M23 muti: ” Twebwe M23 duharanira amahoro turwanya ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi. Rero dukwiye Prix Nobel aho kuturwanya. Bizatera isoni n’ikimwaro kuba twarwanywa n’imitwe myinshi MONUSCO, EAC, FDLR, FARDC, MAI MAI bose bafatanyije, kizaba ari igitangaza kitigeze kubaho ingabo z’ibihugu n’iz’umuryango mpuzamahanga ziramutse zifatanyije n’abicanyi, abafata ku ngufu, n’abasahura kurwanya M23 irwanya ubwicanyi n’ihohotera”. ” M23 ibana n’abaturage, aho iri nta violence ihari kandi ishobora gusurwa n’abanyamakuru bose, n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga babishaka”. Watubaza aho dukura intwaro kandi n’imitwe iturwanya nayo izifite z’amoko menshi? Watubaza aho dukura ibiryo dufite territory ngari kuriya ndetse twarafashe ibigo bya gisirikare n’ ibirindiro by’iyo mitwe y’abagizi ba nabi? Icyo tubuze ni iki? Ubu se Uburayi nibwo budakwiye kudushyigikira na Ambasador wa Italy na ba expert ba UN bahasize ubuzima?” Turwanira ukuri. Ibihugu bituranyi bya DRC bigiye kubona umutekano, East DRC igiye kubona umutekano. Ibigo byámahanga bigiye kubona umutekano. Ni ukubera M23. Ibyo ni ibyo tumaze kugeraho kandi turacyakomeje kuko n’iterambere rirakenewe. Dukwiye gushyigikirwa aho kurwanywa.
Mubishyire mu Cyongereza kiza, n’igifaransa kiza bishyirwe kuri tweeter n’ahandi.