Abasore babiri bavukana n’umugore umwe barasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubwo bageragezaga kwinjiza magendu igizwe n’imyenda ya caguwa itemewe mu Rwanda,aba baturage barashwe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera ku mupaka wa Kabuhanga mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu ma saa tatu z’ijoro ku italiki 22 Nzeli 2021,aha barasiwe hakaba ariho abarwanyi ba FDRL bateye mu minsi ishize bagasiga barashe inka z’umuturage.
Maj Gen Alex Kagame ni Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage bo muri aka gace ko imipaka irinzwe neza abasaba kwirinda guca mu nzira y’umwanzi kuko kumumenya bigorana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias yatangaje ko bibabaje ko abaturage bigishwa kubahiriza amategeko ariko hakagaragara abayarengaho.
Yagize ati ‘’Birababaza kubona duhora tujya inama tuganira aho umuntu yaburira ubuzima ukabyumva ukavavunira ibiti mu matwi, mu by’ukuri twagombye kuba tubona ko hadakinishwa cyane ko umwanzi ari zo nzira akunze kunyuramo , igihugu kirahenze nta kitarakozwe kugirango umuturage yisanzure yubahizize n’amabwiriza arimo n’ubwisanzure bw’igihugu.”
Nkuko ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru kibitangaza kuri uyu wa kane Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iza gisirikare muri iki gitondo bakoranye inama n’abaturage babakangurira kwirinda guca mu mayira atemewe nijoro kuko bitiranywa n’umwanzi.