Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , yongeye gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko batazihanganira na gato uwo ariwe wese uhohotera umuturage. Asaba abaturage kumvira no gufatanya n’inzego muri gahunda zigamije kubateza imbere
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Tweeter avuga ku kibazo cyagaragaye i Musanze aho abarimo abayobozi b’inzego zibanze n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakubise abaturage Minisitiri Gatabazi yagize ati:”Iki kibazo kirimo gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru kadi turongera kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko tutazihanganira na gato uwo ariwe wese uhohotera umuturage. Abaturage nabo turabasaba kumvira no gufatanya n’inzego muri gahunda zigamije kubateza imbere”.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Rwanda Tribune itangaje inkuru ko Abaturage bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze binubira ikubitwa n’ihohoterwa bakorerwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi hifashishijwe abakorerabushake bazwi nka Youth Volunteers bitwaje icyorezo cya Covid-19 .
Ihohoterwa n’ikubitwa bikorerwa abaturage b’umurenge wa Muko , byagaragaye cyane mu kagari ka Cyivugiza mu mudugudu wa Sangano havugwa ikubitwa ry’umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Népomucsène wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Muko, umuturage witwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana Léonard ndetse n’umukobwa wabo Ujeneza Sano.
Nubwo bimeze gutya ariko si ubwa mbere Minisitiri Gatabazi yihaniza abayobozi b’inzego zibanze bakubita abaturage. Ubwo yavugaga kuri iki kibazo yagize ati”Nta muturage wo kuyobozwa inkoni , niyo mpamvu ntawe ugomba gukubitwa ngo kuko n’inka zitagikubitwa”.
Eric Bertrand Nkundiye