Biravugwa ko Abacancuro b’Ababarusiya bazwi nka ‘”Wegner Group”” bashobora kuza mu Burasirazuba bwa DRC gufasha igisirikare cya DRC kurwanya umutwe wa M23.
Nyuma y’urugendo rwa Minisitiri w’Ingabo za DRC mu Burusiya muri Kanama 2022, hari amakuru yemeza ko yahavuye amaze kumvikana n’Ubutegetsi bwa Perezida Putine, gufasha DRC guhangana n’umutwe wa M23 bitewe n’uko Ubutegetsi bwa Kinshasa butashiraga amakenga ibihugu byo mu Burengerazuba buvuga ko bibogamira ku ruhande rwa M23.
Hari ibinyetso byagaragaje ko DRC yaba ishaka gukorana n’Uburusiya biturutse ku kuba Uburusiya bwaremereye kino gihugu kugifasha kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo .
Ubwo yari mu Burusiya kuva tariki ya 15 kugezaza kuya 18 Kanama 2022, Gilbert Kabanda ari kumwe n’Abahoze mu ngabo za FARDC yagaragaye ari gusuzuma intwaro zigezweho, byavuzwe ko arizo Uburusiya bugiye guha DRC kugirango ibashe guhangana n’Umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro .
Hadaciye kabiri Uburusiya bwahise bwoherereza DRC indege z’Intambara n’intwaro zigezweho .
Andi Makuru yemeza ko atari Ubufasha bw’ intwaro gusa bwaganiwe ho, ahubwo ko DRC yifuje ko Uburusiya bwayiha abarwanyi b’Abacancuro bazwi nka “ Wegner Group” kugirango baze mu Burasirazuba bw’iki Gihugu guhashya umutwe wa M23 nyuma yo kubona ko ubushobozi bwa FARDC mu kurwanya M23 bushidikanywaho.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 21 Ukwakira 2022, ubwo yari I Londre mu Bwongereza, Perezida Felix Tshisekedi yabajwijwe ku ngingo irebena n’uburyo DRC yaba iri muri gahunda yo kwifashisha abacancuro b’Abarusiya maze abitera utwatsi .
Yakomeje avuga ko DRC, nta gahunda ifite yo kwifashisha abacancuro kugirango ibashe kurwanya umutwe wa M23 cyangwa se kugararura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ahubwo ko DRC yahisemo gukoresha ubushobozi yifitemo bushingiye ku gisirkare cyayo FARDC.
Yagize ati:”Nta gahunda dufite yo kwifashisha abacanshuro mu rugamba duhangayemo na M23 cyangwa se muri gahunda dufite yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burazirazuba bw’igihugu cyacu.
Tuzakoresha uburyo dufite bunashingiye ku gisirikare cyacu FARDC.”
Yakomeje avuga ko usibye nabo bacancuro ,Ubutegetsi bwe butazakoresha ndetse butanakoresha imitwe y’inyeshyamba mu rugamba bahanganyemo na M23.
Ibi ariko byafashwe nko kujijisha itangazamakuru ,kuko raporo zitandukanye zirimo izasohowe n’impuguke za ONU n’indi iheruka gusohorwa n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Human Right Watch ) tutibagiwe n’ubuhamya butangwa na bamwe mu barwanyi b’umutwe wa FDLR, bemeza ko FARDC ikorana ndetse igatera inkunga umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai kugirango bayifashe guhangana na M23.
Hari abavuga ko kuba Perezida Tshisekedi ahakana ko adakorana na FDLR n’imitwe ya Mai Mai kandi hari ibimenyetso bihagije bibigaragaza, n’ubundi atahita apfa kwemerara itangazamakuru ko Ubutegetsi bwe buri muri gahunda yo kwifashisha Abacancuro b’Abarusiya bazwi nka “Wegner Group” mu rugamba ahanganyemo na M23 kuko bishobora ku mukururira Abanzi barimo ibihugu byo mu Burungerezaba birangwajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu bitari gucana uwaka n’Uburusiya.
Ikizwi ,n’uko Perezida Tshisekedi akomeje gukoresha uko ashoboye kugirango abone amaboko yamufasha guhangana na M23.
Andi makuru yo kwizerwa aturuka muri DRC, yemeza ko byinshi mu bihugu byo mu Burengerazuba n’umuryango w’Abibumbye ONU byagaragarije Perezida Tshisekedi ko ikibazo cya M23 kigomba gukemuka binyuze mu biganiro, ariko Ubutegetsi bwa DRC bukaba butabikozwa.
Iyi ngo akaba ariyo mpamvu Perezida Tshisekedi, yahisemo gushaka ubufasha ku Burusiya busanzwe butumva ibintu kimwe nabo mu Burengerazuba ndetse akaba yarasabye iki gihugu kumwoherereza abacancuro bazwi nka”Wegenr Group ” kugirango bamufashe guhashya umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Abanyarwanda niba tutabashije kwibonamo ibisubizo nkabo kwa Sankara nahandi nigihe kigeze ngo natwe twifashishe abahemberwa bakabidufashamo!
iyo uri kadogo bivuzeko no mu bwonko uba uri kadogo ariko njye nkwise igicucu kinuka