Abayobozi b’igisirikare cya Uganda barashinjwa kunyereza imishahara y’abasirikare b’iki gihugu bari mu burtumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Somalia AMISOM, aho bivugwa ko guhera muri Mata 2021 nta musirikare n’umwe urahembwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Flavia Byekwaso, avuga ko amakuru avuga ko imishahara y’aba basirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia yaba yaranyerejwe ari ihihuha bitagira aho bishingiye, cyane ko ngo kuva muri Mata 2021 nta mafaranga barakira nka UPDF avuye muri AMISOM.
Muri iri tangazo kandi UPDF isobanura ko ingabo za Uganda ziri muri ubu butumwa zihurijwe mu tsinda ry’ingabo rya UGABAG(Uganda Battle Group) rigizwe na Batayo ya 30,31,32,33 na 34.
Ku bijyanye n’ikurikiranwa ry’uko uyu mwenda abasirkare ba Uganda baberewemo, Gen Byekwaso avuga ko birimo gukurikiranwa n’itsinda ribishinzwe muri Minisiteri y’Ingabo n’abahoze mu ngabo ikaba ari nayo izabitangaho umurongo.
Ni kenshi hagiye havugwa ibikorwa byo kunyereza umutungo no kuwukoresha nabi mu ngabo za Uganda, aho hatungwa agatoki bamwe mu bayobora Ingabo z’iki gihugu.
Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka gutangaza ko akurikije uko abona ruswa ivuza ubuhuha mu ngabo z’iki gihugu ashobora kuzegura ku mwanya yahawe na Se umubyara[Perezida Yoweri Museveni].