Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye bari mu modoka mu Mujyi wa Goma berecyeza ahantu hatazwi hatumye bamwe bibaza byinshi.
Ni mu gihe bivugwa ko FARDC n’imitwe bari gufatanya mu rugamba, bivugwa ko batanze agahenge ko kugaba ibitero kuri M23.
Nanone ku rundi ruhande ariko bivugwa ko FARDC itahagaritse ibitero ku bushake ahubwo ko ari ubwoba bwo kuba uko igeze imbere ya M23, iyisubiza inyuma nk’umubyeyi wirukankana umwana we wakoze mu nkono.
Nyuma y’ibi abasirikare ba FARDC bambaye impuzankano nshya y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye bari mu modoka ya gisirikare bagaragara ko biteguye kurwana kuko buri wese yari afashe ku mbarutso y’imbunda.
Iyi modoka yanyuze mu Mujyi wa Goma, yasize ikikango kubera umurindi yari iriho ndetse bamwe bibaza aho aba basirikare berecyeje.
FARDC uretse kuba ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, iherutse no kwakira ubundi bufasha bw’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda ry’indwanyi rizwi nka Wagner.
RWANDATRIBUNE.COM
Barakamar’inka
Bariya basirikare bari berekeje mubice bitandukanye bya Goma gufatanya na police kuburizamo imyigaragambyo yari yateguwe na société civile.
NRichy ,urumuntu wumugabo uzi kureba kure,harubwo bandika inkuru ukagirango bayumvise Kuri radio