Lieutenant Général Constant Ndima Kongba, Guvereneri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru, yagaragaye yasuye abasirikare, abaha molari.
Uyu Mujenerali uyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, yasuye aba basirikare aho bari mu birindiro, nyuma y’igihe FARDC isa nk’ituje nyuma y’urugamba ruherutse kuyihanganisha na M23.
Lieutenant Général Constant Ndima Kongba yagaragaye ari kumwe n’aba basirikare, nyuma y’igihe gito Umugaba Mukuru wa FARDC, Lieutenant-Général Christian Tshiwewe na we asuye abasirikare ba FARDC mu Mujyi wa Goma, na we akabashimira uburyo bitwaye mu rugamba rwari rubahanganishije na M23.
Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wari kumwe kandi na Lieutenant Général Constant Ndima Kongba, yanasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba, aho bari kwitabwaho mu bitaro by’i Goma, abizeza ko Guverinoma izabaha agashimwe.
![](https://rwandatribune.com/wp-content/uploads/2023/04/FuelLu4WYAAgMat.jpeg)
RWANDATRIBUNE.COM