Nyuma yuko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) irasiwe mu kirere cy’u Rwanda, hashyizwe hanze ifoto bivugwa ko ari iy’umusirikare wa RDF warashe iyi ndege.
Ni ifoto yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryacyeye ubwo iriya ndege yari imaze kuraswa yavogereye ikirere cy’u Rwanda igasubira muri Congo iri gushya.
Iyi foto igaragaza umusirikare afite imbunda zirasa za misile, ku rutugu, ari gucunga indege iba iri mu kirere kugira ngo ayiraseho.
Umunyamakuru Albert Rudatsimburwa, ni umwe mu bashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho yongeye kwibutsa ko u Rwanda rufite inzego z’umutekano zidasukirwa bityo gushaka kuruvogera ari nko kwikoza agati ha handi.
Mu mvugo yumvikanamo ikivugo cy’ubudahangarwa bw’u Rwanda, Albert Rudatsimburwa, yasoje agira ati “u Rwanda ntiruterwa.”
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi Foto Ra ko mbona Ari iyi muzungu?ariya maxi ce ko yanduye Atari ayi Kivu?uwanditse iyi nkuru ndabona atubwshye ku ifoto???
Iyi si ifoto y’umunyarwanda, kandi niriya ndege si SUKHOI 25.
Missiles zirasirwa mu ntoki zabaye nyinshi. Naho abarwanya leta bahugiye mugucanamo.Iyaba bumvikanaga bakora umuti bakagura uduhembe duke twokumujegeza ubundi bakamunywesha nkuwo yanwesheje Kinani ubundi Impundu zigataha mu rwa Gasabo!