Abarwanyi b’umutwe wa M23 bakomeje kurekura ibice bari barafashe bakabisigira ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho barekuye ibice nka Rutshuru, Kiwanja ndetse na Mabenga, bakabisigira ingabo za Uganda.
Uyu mutwe wa M23 ukomeje kubahiriza ibyo wasabwe mu myanzuro yafatiwe mu nama z’i Luanda muri Angola ndetse n’i Nairobi, zabaga zahuje abakuru b’Ibihugu byo mu karere zigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutwe wa M23, uratangaz ako nyuma yo kurekura Rutshuru na Kiwanja, wanarekuwe agace ka Mabenga ku mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Aka gace kasigiwe ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho zagaragaye zahashinze ibirindiro zifite ibifaru biremereye.
Ingabo za Uganda kandi ni na zo zasigaranye Umujyi wa Bunagana uherutse na wo kurekurwa n’umutwe wa M23, wari usanzwe ari ibirindiro n’icyicaro bikuru bya M23.
RWANDATRIBUNE.COM