Abacancuro b’Abarusiya bamaze iminsi bavugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwa mbere bagaragaye bambaye impuzankano ya gisirikare.
Aba bacancuro bamaze ibyumweru bibiri bageze i Goma muri Congo Kinshasa, aho bahawe ikiraka n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo bajye gufasha FARDC guhangana na M23.
Izi ndwanyi kabuhariwe zo mu itsinda ry’indwanyi rya Wagner, zimaze iminsi zikorana na FARDC mu ruganga ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, hagiye hanze amafoto y’aba bacancuro bari muri Hoteli ya Mbiza iherereye mu mujyi wa Goma.
Hagiye hanze kandi indi foto igaragaza bamwe muri aba bacancuro bambaye impuzankano ya gisirikare, bari kumwe n’umwe mu basirikare ba FARDC.
Aba bacancuro bivugwa ko baje ari 100 ngo bafashe FARDC n’imitwe yitwaje intwaro mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.
Kuva bagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yakajije ibitero, gusa ntibyabujije umutwe wa M23 gukomeza kubakubita incuro.
Mu mirambo y’abo ku ruhande rwa FARDC bishwe na M23 mu cyumweru gishize, hagaragayemo uw’umuzungu byavuzwe ko ari umwe muri aba bacancuro.
RWANDATRIBUNE.COM
Rest in Peace