Ifoto y’abasirikare b’abagore ba FARDC bari bitabiye ibikorwa byo gutoranya abazajyanwa mu byitozo y’abofisiye i Goma ikomeje kuvugwaho ibitandukanye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Aba bagore bari kumwe na Komiseri wa Polisi i Goma Odette Kamon Mukaz bari mu bikorwa byo gutoranya abazajyanwa mu gisirikare cyabaye kuwa 25 na 26 Kamena 2022.
Umuyobozi w’ishuri rya Gisrikare rya Kananga, Col Prince Tshika Itakila avuga ko mu muhango wo kwinjiza abasore n’inkumi mu gisirikare witabiriwe n’abagera kuri 494 barimo abakobwa 11.
Col Tshika avuga ko FARDC yatunguwe no kubona umubare muke w’abashaka kujya mu gisirikare, gusa asanga imwe mu mpamvu zatumye baba bake ari ukubera igisirikare cy’igihugu kiri mu ntambara n’umutwe wa M23.
Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibanda ku ngano y’abagore b’abofisiye bitabiriye uyu muhango, aho hari abatebya bavuga ko , abasirikare ba FARDC baheruka mu myitozo ngororamubiri bakiri mu myitozo ibategurira kwinjira mu ngabo.
Uwitwa Kakule yagize ati:”Urebye ingano y’aba bagore wamenya impamvu Bunagana ifitwe n’abasore ba Makenga”
Naho mugenzi we Ndekwe ati:”Abofisiye ba FARDC!!, Congo iri kwiyica ubwayo”