Amafoto y’Abakobwa beza bagizwe Aba Ofisiye akomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga
Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’abofisiye bato.
Muri uyu muhango wabereye i Gako mu Bugesera,aba ba Ofisiye bakoze akarasisi mu buryo buryoheye amaso ariko by’umwihariko bamwe mu bakobwa bitabiriye aya masomo bagakoze bambaye amajipo.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,abanyarwanda benshi bashimishijwe n’iyi myambarire ndetse n’aka karasisi k’aba bakobwa ndetse hari ifoto y’abakobwa 4 muri aba iri gucicikana hose.
Muri uyu muhango,Perezida Kagame yavuze ko impamvu u Rwanda rwongerera ubushobozi ingabo atari uguhungabanya umutekano w’abaturanyi ahubwo ari ukurinda ubusugire bwarwo.
Yashimangiye ko uwashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda byamuhenda ndetse byamusaba ikiguzi atari yatekereje.
Ati”Kugira ngo duhindure Igihugu cyacu, gikomeze gutera imbere, bisaba kugira igisirikare cy’umwuga, gifite imbaraga, n’imyifatire myiza. Twubaka ubushobozi bwacu kugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere, igihungabanya ubusugire bw’igihugu tukakirwanya.
Ntawe bigomba gutera ubwoba kuba twubaka ubushobozi n’imbaraga byacu, tubyubaka kugira ngo twirinde uwashaka guhungabanya umutekano wacu n’ubusugire bw’igihugu cyacu; ntabwo byamugendekera neza. Byamuhenda. Byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”