Nyuma y’uko intambara y’Uburusiya na Ukraine itangiye ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagiye bizamuka ,ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa muri rusange birazamuka bikabije. Si ibyo gusa kuko kugeza ubu mubihugu bimwe na bimwe harimo n’u Burundi abari batunze imodokari barazihunitse ndetse n’inzego z’umutekano harimo na Polisi bayobotse inzira yo gukoresha amagare.
Ibi byagaragaye uyu munsi ubwo abapolisi bari bitabiriye imirimo yabo isanzwe bari bateze amagare mu mihanda itandukanye bahetswe n’abatwara abantu kumagare,aba twese dukunda kwita abanyonzi.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byatangiye kuzamuka mugihe cy’icyorezo cya COVID 19, uko iki cyorezo kigenda kigabanya ubukana nibwo hinjiyemo, intambara y’igihugu cy’Uburusiya na Ukraine , ibintu byarushijeho kuba bibi. Usibye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, n’ibiribwa byarahenze.
Ibinyabiziga byo byafashe ikiruhuko kuri benshi kuko ibikomoka kuri Peterori byabaye agatereranzamba kuri benshi, kuko ikinyabiziga kidashobora kugenda nta Mazitu irimo cyangwa se Lisansi.
Murwego rwo kurwana n’iki kibazo abapolisi b’I Burundi bahisemo kujya bifashisha amagare mungendo zabo bajya cyangwa se bava mu kazi.
Umuhoza Yves