Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, M23 yemeje ko yatwitse ibifaru 2 by’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba M23 bifotoreza kuri ibi bimodoka by’intamba bya FARDC bari bamaze gutwika.
Imirwano yatwikiwemo ibi bifaru, ikaba yarabereye mu gace ka Rwindi-Mabenga muri Teritwariya Rutshuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza n’ubu imirwano hagati ya FARDC yiyunze na FDLR n’indi mitwe y’aba Mai Mai irakomeje aho FARDC yaramutse irwana ngo irebe ko yagenzura gace ka Mabenga kose.
Ku munsi w’Ejo kandi hiriwe humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye mu bice bya Ishasha-Ngwenda hafi y’Umupaka wa Uganda. Aho umutwe wa FDLR wari uhanganye na Kompanyi idasanzwe ya M23.
Umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa ku munsi w’Ejo yatangaje ko M23 yagerageje kwigarurira agace ka Kahunga muri Pariki ya Virunga gusa ntibyabasha kuyorohera.
Devant la puissance de feu des lions de Sarambwe , les FARDC et ses supplétifs viennent d'abandonner Kibumba. Faire taire l'artillerie lourde qui tue nos populations reste notre ultime objectif.
Ci- Desous les M23 sur un char des Fard qu'ils ont detruit hier à Rugari. Bokolela pic.twitter.com/q4A1JMxEwP
— Goma24 (@goma24news) November 12, 2022