Abasirikare ba FARDC baturutse i Kitona baje gufasha abakomando kwiruka M23 mu mujyi wa Bunagana iheruka gufata bagaragaye bakusanyirizwa hamwe mu mujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu Wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2022.
Aba basirikare baje muri Kivu y’Amajyaruguru, baje guha ingabo zihariubufasha hagamijwe gushaka uko M23 iheruka gufata Bunagana yayirukanwamo.
Amakuru yizewe agera kuri Rwandatribune avuga ko Gen Cirumwami wari uyoboye ibikorwa byo guhangana n’uyu mutwe yakuwe kuri izi nshingano by’agateganyo zigahabwa Gen Maj Chiko usanzwe wungirije umuyobozi w’abarinda umukuru w’igihugu(Garde Presidentiel).
Ku munsi w’Ejo nibwo hiriwe hakwira amakuru ko FARDC yaba yisubije umujyi wa Bunagana. Umuvugizi wa M 24 Majoro Willy Ngoma yahakanye aya makuru ndetse anemeza ko umujyi ukiri mu maboko yabo binyuze mu mashusho yashyize ku rubuga rw’uyu mutwe.
Kuva kuwa mbere tariki ya 13 Kamena 2022 , M23 niyo igenzura umujyi wa Bunagana yafashe nyuma y’imirwano y’iminsi ibiri yayihanganishije na M23.