Mu mirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 igakomeza no ku munsi wakurikiyeho, Abasirikare ba FARDC bagaragaye bitabaje moto mu kubafasha guhunga ubwo bari basumbirijwe na M23.
Abasirikare 2 ba FARDC bagaragaye bahetswe kuri moto icyarimwe,nyuma yo gukozanyaho na M23 yari yazanye imbaraga zidasanzwe bagasanga batakibashije guhangana nabo bikarangira bikuriyemo akabo karenge.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Bunagana avuga ko M23 imirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere, igakomeza no kuwa Kabiri yabereye mu gace ka Kanombe muri Gurupoma ya Bwiza muri Teritwari ya Rutshuru.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune mu gace ka Kanombe, yemeje ko abasirikare ba FARDC bari bamaze iminsi bahakambitse baraye bose bahavuye,kuri ubu hakaba harimo kugaragara abarwanyi b’umutwe wa M23.
Kugeza ubu haba M23 na FARDC nta numwe urigamba kugenzura aka gace katangirijwemo imirwano mu ntangiro z’iki cyumweru.
Sosiyete Sivili ya Teritwari ya Nyiragongo ku munsi w’Ejo yatabarije impunzi z’Abanya-Rutshuru bahunga imirwano irimo kuba hagati ya M23 na FARDC, aho bivugwa ko bakomeje kwiyongera muri ako gace umunsi ku munsi.
Aba bahunga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri n’insengero aho ntabyokurya bafite yewe n’ibikoresho by’isuku bikaba bikomeje kubabera ingorabahizi.