Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, abaturage ba Lokarite ya Kiseguro muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rushuru abaturage bafashe mpiri umurwanyi wo mu mutwe wa RUD Urunana bahumanisha kumubohera ku giti bamushinja gushimuta abantu.
Aha muri aka gace , abarwanyi ba RUD Urunana bakunze kuhakorera ibikorwa bigamije inyungu, nkaho bashimuta abahatuye bakaka imiryango yabo ingurane.
Uyu murwanyi afashwe nyuma y’iminsi myinshi impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Rutshuru, Aime Mukamba Mbusa atangiye ubukangurambaga bugamije gutabariza abaturage bakomeje gushimutwa n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere na RUD Urunana.
Umutwe wa RUD Urunana kuri ubu uyoborwa na Lt Gen Faustin Ntirikina.
RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeri 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR.
Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.
Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.
Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali byari ahitwa Mashuta Gurupoma Ikobo,abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe igico n’abarwanyi ba Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.
Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda, yicanwa n’abasirikare 4 mu bari bamurinze
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka na Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALIR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugeza yishwe.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema. Amakuru yahamijwe (kuberako umurambo we wabonetse) uyu munsi ariko akaba yari amaze iminsi ibiri acicikana nuko Col Rugema yishwe na bagenzi be nyuma yo kugira amakimbirane mu buyobozi bwuwo mutwe w’iterabwoba .
Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be Col Fayida afatanyije na Cpt Gavana,barwaniraga intebe y’ubuyobozi.
Umutwe wa RUD Urunana wamenyekanye mu Rwanda cyane ubwo wagabaga igitero mu Kinigi kigahitana abaturage b’inzirakarengene 14 mu mpera z’u Mwaka 2019.
RUD Urunana ifite ibirindiro bikuru i Rutshuru muri Kivu ya Ruguru , ninabyo bituma ihungabanya umutekano iturutse mu majyaruguru y’igihugu [Pariki y’Iburunga]