Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2022, imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za ARC/M23 n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) mu duce twinshi turimo ibirindiro turimo Tshanzu , Runyoni na Chengerero.
Ahagana mu masaha ya saa yine z’amanwa, FARDC yatangaje ko yirukanye abarwanyi ba M23/ ARC mu birindiro byabo biri ahitwa Tshanzu na Jomba muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yatubwiye ko bari bamaze gusubiza inyuma ibitero bya FARDC yari yihuje nabo yise imitwe y’inshuti zayo barimo FDLR FOCA, RUD Urunana [yiyomoye kuri FDLR] na Mai Mai Nyatura mu rugamba rutoroshye rwabereye i Thsanzu no mu gace ka Tshengerero.
Mu mwambaro wa Gisirikare, arangaje imbere abandi barwanyi, Gen Sultan Makenga, Umugaba mukuru wa ARC/M23 yagaragaye ku rugamba.
Umuvugizi wa ARC Major Willy Ngoma tuganira yatubwiye ko a yari ahitwa Bugusa, mu gace ka Tshanzu byavugwaga ko bakambuwe na FARDC aho hakaba hari mu ku ishaha y’isaa Cyenda(15h00) z’igicamunsi ku isaha ya Kigali.
Andi makuru atugeraho avuga ko izi nyeshyamba ziyobowe n’umugaba wazo mukuru kuri ubu zirimo kugenzura agace ka Tshengerero, ndetse ngo bakaba bamaze gufunga umuhanda Rwankuba- Bunagana.
Imirwano ya M23 yongeye kubura nyuma yaho yirukanwe mu biganiro imitwe y’inyeshyamba yarimo n’Umukuru w’Igihugu . Nyuma y’uko yari yabisabwe n’inama y’abakuru bibihugu bigize EAC.
Kugeza ubu M23 yemeza ko yishe abasirikare 6 ba FARDC, mu gihe abakomereye ku rugamba nabo ku ruhande rwayo bapfuye bataramenyekana.
Imana ibafashe M23 kuko murarwanira kubaho naho FARDC irarwanira kubabuza kubaho.
mbashyigikiye moralement